skol
fortebet

Ruhango: Batatu bari bamaze iminsi 3 mu kirombe babonetse umwe yapfuye

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2017

Sponsored Ad

Abantu batatu bari baheze mu kirombe mu karere ka Ruhango, umurenge wa Byimana mu kagari ka Mpanga babonetse nyuma iminsi itatu umwe yapfuye.
Ku isaha ya yine kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017 nibwo abagabo batatu baheze mu kirombe ku wa Mbere tariki 9 Ukwakira babonetse.
Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ amagepfo IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko abakuwe mu kirombe bajyanywe mu bitaro bya Gitwe.
Yagize ati “Umwe niwe witabye Imana abo babiri kubera ko abo babiri bavanywemo (...)

Sponsored Ad

Abantu batatu bari baheze mu kirombe mu karere ka Ruhango, umurenge wa Byimana mu kagari ka Mpanga babonetse nyuma iminsi itatu umwe yapfuye.

Ku isaha ya yine kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017 nibwo abagabo batatu baheze mu kirombe ku wa Mbere tariki 9 Ukwakira babonetse.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ amagepfo IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko abakuwe mu kirombe bajyanywe mu bitaro bya Gitwe.

Yagize ati “Umwe niwe witabye Imana abo babiri kubera ko abo babiri bavanywemo batameze neza bajyanywe mu bitaro bya Gitwe. N’ uwo murambo nawo wajyanywe mu bitaro bya Gitwe kugira ngo ba nyir’ umuntu bitegure babashe kuba bashyingura”

IP Kayigi yavuze ko gutabara abo bagabo bitari akazi katoroshye kuko icyo kirombe cyari kirekire. Ngo byabaye ngombwa ko hitabazwa inzobere mu bucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro zifatanya n’ abaturage kugira ngo batabare abari baheze mu kirombe.

Abakuwe mu kirombe batangaje ko mugenzi wabo yashyizemo umwuka saa cyenda z’ ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu.

Polisi irasaba abashinzwe ubucukuzi kujya babanza kugenzura imiterere yaho abantu bagiye gucukura amabuye y’ agaciro bamenya niba hadashobora gushyira ubuzima bw’ abakozi mu kaga.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rwihaye intego y’ uko bitarenze umwaka wa 2018 ikijyanye n’umutekano ku birombe by’ amabuye y’ agaciro uzagera kuri 80% bivuye kuri 25% byariho muri 2011/12.

Intego u Rwanda rwihaye mu guteza imbere ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro muri uyu mwaka w’ ingengo y’ imari 2017/18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa