skol

Ruhango: Hamenyekanye impamvu nyamukuru yatumye umugabo yangiza igitsina cya mugenzi we

Yanditswe: Tuesday 11, Oct 2022

featured-image

Umugabo witwa Ezra Sibomana yangijwe igitsinaazira kunywa ku nzoga itari iye,yarangiza akayihereza uwo bari kumwe nawe akayisomaho bikarakaza nyirayo wafashe umwanzurowo kumukubita kugeza ubwo amwangije ubugabo.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Rutarabana mu kagari ka Buhanda,umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango,kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Bwana Sibomana yavuze ko yahohotewe na Urayeneza Cyprien wamukubise amuhora kuba yari atanze inzoga barimo gusangira.
Uyu mugabo yabwiye (…)

Uyu mugabo yabwiye BTN TV ati "Twaguze inzoga hanyuma tuyihaye undi ba bandi baravuga bati ’inzoga yacu, uratanga inzoga?’.N’aho byahereye."

Abaturage bo muri kariya gace bavuze ko ibyakorewe uyu mugabo ari ibikorwa by’ubugome bw’indengakamere.

Bakomeje bavuga ko uyu mugabo yahohotewe ndetse ngo bishoboka ko ntacyo azongera kwimarira mu gutera akabariro.

Babwiye BTN TV ko uyu Sibomana yakwitabwaho mu maguru mashya hakarebwa ko iki gitsina cye cyaba kizima.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe,Dr Habineza Benjamin yavuze ko uyu Sibomana akimara gukubitwa bahise bohereza imbangukiragutabara ngo imugeze ku bitaro ndetse ubu ngo batangiye kumuha ubuvuzi kandi ngo nibigorana bazamwohereza ku bindi bikabunganira.

Ati "Yageze hano dutangira kumuha ubuvuzi bwibanze nubwo nta bwisungane yari afite ariko ubu biri kugenda neza."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramvura,Ntivuguruzwa Emmanuel yavuze ko ukekwa ko yahohoteye uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ari gukurikiranwa.

Kugeza ubu uyu mugaba akaba akirwariye mu bitaro bya Gitwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa