Ruhango: Umukecuru yasanzwe mu nzira yapfuye nyuma yo guhembwa mu kimina
Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2022
Umukecuru wo mu murenge wa Kabagari wo mu karere ka Ruhango,yasanzwe yapfuye ubwo yari atashye mu rugo avuye gufata amafaranga mu Kimina.
Amakuru avuga ko nyuma y’iminota mike avuye gufata aya mafaranga,yasanzwe hafi y’aho yayafatiye yubamye mu muhanda yapfuye, na menshi mu mafaranga yari afite bayatwaye,bigakekwa ko yatezwe n’abagizi ba nabi bakamwambura.
Akarere ka Ruhango kabinyujije kuri Twitter kavuze ko uyu mukecuru byavugwaga ko yagiriwe nabi n’abashakaga ayo mafaranga ye nta (…)
Umukecuru wo mu murenge wa Kabagari wo mu karere ka Ruhango,yasanzwe yapfuye ubwo yari atashye mu rugo avuye gufata amafaranga mu Kimina.
Amakuru avuga ko nyuma y’iminota mike avuye gufata aya mafaranga,yasanzwe hafi y’aho yayafatiye yubamye mu muhanda yapfuye, na menshi mu mafaranga yari afite bayatwaye,bigakekwa ko yatezwe n’abagizi ba nabi bakamwambura.
Akarere ka Ruhango kabinyujije kuri Twitter kavuze ko uyu mukecuru byavugwaga ko yagiriwe nabi n’abashakaga ayo mafaranga ye nta wamuteze ahubwo yikubise hasi ari guhunga imvura bikamuviramo urupfu.
Aka karere kavuze ko " nta wamugiriye nabi,nta n’uwamwambuye.Yaguye by’impanuka,agerageza guhunga imvura yari iguye.
Yahise yegurwa n’abo mu muryango we bamujyana kwa muganga ari naho yaguye. Kugwa nabi kandi yari asanzwe afite uburwayi bukomeye nibyo byamuzahaje."
Akarere kakomeje kagira kati "Ni urupfu rusanzwe rwatewe n’iyo mpanuka yo kugwa; twihanganishije umuryango we."
Aka karere kamaze igihe kavugwamo ubugizi bwa nabi bunyuranye mu duce tumwe na tumwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *