skol
fortebet

Ruhango:Umugabo yatewe icyuma ubwo yafatwaga ari gusambanya umugore w’abandi

Yanditswe: Wednesday 18, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 16 Kanama 2021 ahagana saa tatu z’ijoro mu murenge wa Mbuye,mu karere ka Ruhango umugabo witwa Dushime yatashye mu rugo rwe asanga umugabo witwa Ubarijoro ari kumusambanyiriza umugore we witwa Batamuriza ahita yenda icyuma aracyimutera.
Mu gitondo aho ibi byabereye bahasanze imyenda Ubarijoro yari yambaye iriho amaraso ndetse n’icyuma cyakoreshejwe ,gusa Ubarijoro we akaba yaburiwe irengero igikomeje kwibazwa niba agihumeka umwuka w’abazima.
Abaturage babwiye BTN TV dukesha iyi (...)

Abaturage babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kumenya amakuru mu gitondo bakurikiranye amaraso ya Ubarijoro ngo barebe ko bamubona ariko baraheba.

Inzego z’umutekano zo zamaze guta muri yombi Dushime wateye icyuma ndetse na Batamuriza wasambanywaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye ,Kayitare Wellars yavuze ko aya makuru bayamenye,aho aya makimbirane yakomotse ku busambanyi ndetse ko bakomeje gushakisha amakuru ngo ukuri nyako kuri iki kibazo kumenyekane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa