skol

Ruhango: Umugore yakase igitsina cy’ umugabo we aratoroka

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Umugore w’ imyaka 23 yakase igitsina cy’ umugabo we w’ imyaka 32 ahita atoroka, umugabo ajya kwa muganga abatekerereza uko byamugendekeye.

Uyu mugore n’ umugabo we batuye mu mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga Umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango mu ntara y’ amagepfo. Ibyo uyu mugore ashinjwa byabaye mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira rishyira ku wa 30 Nyakanga 2018.

Umusigire wa Byiringiro Jean Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mbuye uri muri conge yatangarije UMURYANGO ko uyu mugore icyamuteye gukata igitsina cy’ umugabo we bafitanye abana babiri ari uko yari yaketse ko amuca inyuma.

Yagize ati “Babanaga badasezeranye, umugore akeka ko umugabo yamucaga inyuma, kumwihimuraho ahengera nijoro baryamye afata urwembe aramukata, ariko amakuru dufite ni uko ashobora kuzakira.”

Uyu mugabo w’ imyaka 32 akimara gukatwa igitsina yahise ajya ku kigo nderabuzima abaganga bamubaza uko byagenze avuga ko ari umugore we wamukatishije urwembe.

Ku kigo nderabuzima bansanze badashobora kuvura igitsina cy’ uyu mugabo bamwohereza ku bitaro by’ akarere ka Ruhango.

Uyu mugore twahisemo kudatangaza amazina ye ku mpamvu z’ umutekano we n’ umuryango we arimo gushakishwa n’ inzego z’ umutekano ngo aryozwe ibyo ashinjwa n’ umugabo we.

Twagerageje kumva icyo z’ umutekano RIB na Polisi bavuga kuri iki kibazo batubwira ko bakirimo kugikurikirana.

Ibitekerezo

  • ubwose koko polis iri kumushakisha nanwe ngo ntimuvuga amazina kubera impamvu zumutekano we .ubwo birancanze ngewe pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa