skol
fortebet

Ruhango: Umusore yafashwe asambanya inka abajijwe icyabimuteye ati "Urukundo n’impumyi"

Yanditswe: Thursday 09, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mudugudu wa Munini mu kagari ka Buhanda mu murenge wa Bweramana wo mu karere ka Ruhango,umusore arashinjwa gusambanya inka ndetse na nyirayo yemeje ko yamuguye gitumo
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace barakajwe n’ibi bintu bavuga ko ibi ari amahano,bakabigereranya n’iminsi ya nyuma y’imperuka.
Uyu ucyekwaho gusambanya inka yahise atoroka, bagasabako yashakishwa hakiri kare bakareba niba nta bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe yaba afite.
Rukundo Theogene nyiri iyi nka,aratunga agatoki (...)

Sponsored Ad

Mu mudugudu wa Munini mu kagari ka Buhanda mu murenge wa Bweramana wo mu karere ka Ruhango,umusore arashinjwa gusambanya inka ndetse na nyirayo yemeje ko yamuguye gitumo

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace barakajwe n’ibi bintu bavuga ko ibi ari amahano,bakabigereranya n’iminsi ya nyuma y’imperuka.

Uyu ucyekwaho gusambanya inka yahise atoroka, bagasabako yashakishwa hakiri kare bakareba niba nta bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe yaba afite.

Rukundo Theogene nyiri iyi nka,aratunga agatoki umukozi we aho avuga ko yaje kuzireba akamusanga ari gusambanya imwe muri zo byatumye ahuruza n’abaturanyi ngo barebe ibyo ari kuyikorera.

Aba baturanyi babwiye BTN ko uyu musore bamubajije impamvu yasambanyije iyi nka abasubiza ko urukundo ari impumyi ndetse ko na shitani yabigizemo uruhare.

Rukundo yagize ati "Nari njye nzi ko yagiye kwahira.Hari ahantu dukunda gushyira urufunguzo hano munsi y’ikiraro.Ubwo nza njye kurureba.Ndungurutse mu cyanzu mbona wa mushumba afite utwatsi arimo arahanagura inka ku matako,ayihanagura ayiri inyuma.

Ndareba neza,mbona arimo arayirongora.Nahise njya kureba wa mwana wahingaga ndamubwira nti "ngwino urebe",araza arareba nawe ajya guhamagara uwo bahinganaga."

Undi wabibonye yagize ati "Nasanze yamanuye ipantaro arimo kuyirongora.Yatubwiraga ko yaramutse nabi.Nyine urukundo rwamujyanye ku nka kuruta uko yajya ku bantu.Byatunguye abantu bose ntabwo twari tubyiteze.Ni agahomamunwa."

Aba baturage bavuze ko bakomeje kumubaza niba ari ubwa mbere yari asambanyije iyi nka,abasubiza ko atari ubwa mbere kuko ngo iyo bamufatiyeho bwa ubwa 2 ndetse hari indi aragira nayo yasambanyije 2.

Uyu musore akimara gusambanya iyi nka yahise aca mu rihumye abantu aratoroka bagerageza kumushaka baramubura.

Undi yagize ati "Twamubajije impamvu yasambanyije inka atubwira ko urukundo ari impumyi ubwo nanjye rwari rwanjyenye.Yaratubabaje cyane."

Rukundo n’aba baturage basabye inzego za leta gushaka uyu musore bakamusuzuma bakareba ko nta bibazo byo mu mutwe afite ndetse akanahanwa.

Abandi baturage bavuze ko ibi ari ibimenyetso b’iminsi y’imperuka kuko nta musore muzima wasambanya inka.

Ndungutse Eric uhagarariye umuyobozi w’Umurenge wa Bweramana yabwiye BTN ko nabo babimenye ariko uyu musore yamaze gutoroka ariko bari kumushakisha kugira ngo ibyo yakoze abiryozwe.

Uyu yagize ati "Nibyo koko mu kagari ka Buhanda hari umusore witwa Hakizimana Eric,ku munsi w’ejo [kuwa kabiri]ahagana saa saba z’amanywa,yafashwe ari ari gusambanya inka y’umugabo witwa Rukundo Theogene.

Hakizimana Eric yahise atoroka ntabwo araboneka kugira ngo harebwe icyakorwa."

Abaturage bo muri kariya gace bavuze ko aribwo bwa mbere ibi babibonye kumva umuntu wasambanye n’itungo ndetse bavuga ko ibi ari agahomamunwa.

Ibitekerezo

  • Nagahoma munwa pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa