skol

Ruhango: Yafatiwe mu cyuho amaze kwiba amatiyo y’amazi 59

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 July 2021

Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango ku bufatanye n’abaturage yafashe uwitwa Masumbuko Laurent w’imyaka 33 ucyekwaho kwiba amatiyo 59 yo mu muyoboro w’amazi anyura mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Burima, Umudugudu wa Nyaruteja. Masumbuko yafashwe ku Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga afatirwa mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Burima, Umudugudu wa Nyaruteja.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa Masumbuko kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuze ko bamaze iminsi bamubona acukura akanatunda amatiyo y’umuyoboro w’amazi.

Ati: “Abaturage bamaze kuduha aya makuru twagiye mu rugo kwa Masumbuko dusangayo amatiyo macye tujya no kwa nyina dusangayo andi yose hamwe aba amatiyo 59. Masumbuko yavuze ko akazi ko gucukura ayo matiyo yagahawe n’uwitwa Habumugisha Innocent usanzwe akorana n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) ishami rikorera mu Karere ka Ruhango.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko ubuyobozi bw ‘ishami rya WASAC mu Karere ka Ruhango bavuze ko koko bajyaga bakorana na Havugimana Innocent akabafasha imirimo imwe n’imwe mu gukwirakwiza amazi mu baturage ariko ntibigeze bamusaba gutaburura amatiyo yari amaze gusimbuzwa hariya muri Kinazi. Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko ayo matiyo yari mazima usibye ko bari baherutse kuyasimbuza andi mashya kuko yari hafi y’umuhanda.

Ati: “Ubuyobozi bw’ishami rya WASAC inaha mu Karere ka Ruhango bemeye ko Havugimana bamuzi ariko nta kazi bamuhaye ko gutaburura ayo matiyo. Uriya Masumbuko we bavuze ko batamuzi.”

Itiyo imwe ifite uburebure bwa metero Enye (4m) n’umubyimba ureshya na Sanimetero 200 (200 cm). Itiyo imwe ifite agaciro kari hagati y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 na 200, ubuyobozi bw ‘ishami rya WASAC mu Karere ka Ruhango buvuga ko bari bafite gahunda ya vuba yo kuyataburura akajya gukoreshwa ahandi mu baturage hategereye umuhanda munini.

Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Ruhango bwashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi kuba bafashe abari barimo kwiba ariya matiyo. Polisi nayo yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe uriya Masumbuko agafatwa hakiri kare.

Amatiyo na Masumbuko bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi mu gihe hakirimo gushakishwa uwitwa Havugimana Innocent.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubavu: Batangiye guterwa n’abajura kubera umuriro umaze amezi 3...

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba bahangayikishijwe...
2 December 2021 0

Ngororero:Yafashwe amaze guca insinga z’amashanyarazi agiye kuzigurisha

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30...
2 December 2021 0

Nyagatare: Inkuba yakubise inka 12 n’intama 2 z’umuturage birapfa

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 30 Ugushyingo 2021,mu masaha ya mbere ya saa...
30 November 2021 0

Kicukiro: Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro

Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu...
30 November 2021 0

Rubavu: Akarere kiyemeje guhangana n’abiyise abuzukuru ba shitani bazwiho...

Abasore n’abana bazwi ku izina ry’abuzukuru ba shitani bamaze imyaka myinshi...
29 November 2021 0

Abanyeshuri 3 barohamye mu kiyaga cya Burera bagiye koga

Abanyeshuri batatu bigaga mu kigo cy’Ishuri cy’imyuga cya Centre pour la...
29 November 2021 0