Umugabo wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha akekwaho cyo kwica mugenzi we amukubise ‘tablette’ mu mutwe amuziza ko yamwimye inzoga.
Uwo mugabo akekwaho icyaha cyo gukubita Mbanzabigwi Jean Claude ubwo yamusangaga aho atuye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu.
Gusa bikekwa ko hashobora kuba hari izindi nzika yari amufitiye bigatuma ajya kumwiyenzaho amusaba inzoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert yavuze ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu, akavuga ko mbere y’uko nyakwigendera apfa yajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe.
Ati ‘‘Uwo yasabaga inzoga yasanze ntayo afite, ayibuze biramurakaza afata tablette ayimukubita mu mutwe.”
Mbanzabigwi yahise ajyanywa kwa muganga mu Bitaro bya Gitwe ariko aza koherezwa kuri CHUB kuko yari arembye cyane, nyuma yaho arapfa.
Ukekwaho icyaha yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Mujyi wa Ruhango.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN