skol
fortebet

Rulindo haravugwa umugabo wiyahuye amaze gutema umugore we

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Rulindo,umurenge wa Buyoga,akagari ka Gitumba mu mudugudu wa Gitaba haravugwa inkuru y’umugabo watemye umugore we,nawe agahita yiyahuza umuti witwa Rava.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane,tariki ya 5 Ukuboza 2024,aho umugabo witwa Munyengabire Augustin ufite imyaka 51 y’amavuko yatemye umugore we witwa Mukafureri Bernadette w’imyaka 47 y’amavuko aho yamutemeye mu murima amusanzemo.

Uyu mugabo yatemye umugore we ku gikanu,mu maso,mu mutwe no ku kabo ariko umugore yahise afashwa ajyanwa ku Bitaro bya Kinihira.

Munyengabire nawe bahise bajya kumureba ngo bamujyane abazwe ibyo yakoze,basanga aryamye mu murima yamaze kwiyahuza umuti wa Rava ariko atapfuye nawe yahise agezwa ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga.

Manirafasha Jean d’Amour,Gitifu w’umurenge wa Buyoya avuga ku byabaye yagize Ati:”Nibyo umugore yagiye kwamuganga,ubu ari kubitaro bya Kinihira,umugabo nawe ari ku kigo Nderabuzima ngo yagerageje kwiyahura nyuma yo kubikora niyo tumwohereje.”

Gitifu akomeza uvuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane,ari naho yaboneye umwanya wo gutanga ubutumwa bw’uko ihohoterwa iryo ari ryose ritemewe kandi abantu bakwiriye kuryirinda ndetse abantu uko baturanye bajya batanga amakuru ku miryango ibanye mu makimbirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa