skol

Rulindo: Imvura nyinshi yasenye inzu yarimo umuturage ahita ahasiga ubuzima

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 February 2022

Imvura nyinshi yaguye mu mudugudu wa Gitaba,akagari ka Giko mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo yasenye inzu ya Iyakaremye Jean de Dieu w’imyaka 52,birangira ahasize ubuzima

Amakuru avuga ko iyi nkangu yaturutse muri metero nka 300 iraza isenya inzu y’uyu mugabo ayirimo birangira ahasize ubuzima.

Abana be 4 bari ku ishuri ndetse umugore we yari arwaje umuntu ku kigo nderabuzima cya Tare.

Polisi yatangaje ko kubera imvura nyinshi yaguye, inkangu yafunze umuhanda Kigali- Rulindo- Musanze, ubu ukaba utari nyabagendwa.

Yatangaje ko ubu hakoreshwa umuhanda Kigali- Gicumbi- Base- Musanze cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Iyi mvura ikomeje kugwa cyane muri iyi minsi,ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu hirya no hino mu Rwanda.

Ikigo gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda Meteo Rwanda, cyaburiye abahinzi n’aborozi bo mu bice bitandukanye by’igihugu ko hashobora kugwa imvura nyinshi mu minsi 15 ya nyuma ya Gashyantare.

Ubutumwa bwatanzwe na Meteo Rwanda bugaragaza ko mu bice bitandukanye by’igihugu muri iki cyiciro cya kabiri cya Gashyantare 2022, ni ukuvuga guhera ku wa 10 kugera ku wa 20 Gashyantare 2022 hateganyijwe imvura nyinshi iruta iyari isanzwe igwa.

Meteo Rwanda yagaragaje ko hateganyijwe ko imvura izakomeza kuba nyinshi kandi ikazaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare mu Rwanda.

Ubutumwa bwayo bukomeza bugira buti “Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 50 na 200 mu gihe cy’iminsi icumi y’iri teganyagihe, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iyo minsi iri hagati ya milimetero 10 na 70.”

Nko mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo no mu by’Umujyi wa Kigali, n’uturere twa Rulindo, Ngoma na Rwamagana hateganyijwe imvura nyinshi iruta izagwa ahandi hose mu gihugu.

Mu bice by’uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare ho hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’ahandi.

Meteo Rwanda yagaragaje ko bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bwamaze kubika amazi menshi bityo ko ibiza byiganjemo imyuzure n’inkangu biteganyijwe cyane cyane ahagaragajwe imvura nyinshi.

Meteo Rwanda yagiriye inama inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza n’abatuye aho biteganyijwe ndetse n’abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zo gukumira no guhangana n’ibiza.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kigali: Abamotari bahishuye impamvu bitwikira ijoro bagahenda...

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko...
13 May 2022 0

U Rwanda na Uganda bateye indi ntambwe ishimangira ubwiyunge

Nyuma y’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paulo Kagame muri Uganda...
13 May 2022 0

Wa mukobwa waburiwe irengero yenda kuba umubikira yabonetse

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umukobwa witeguraga kuba...
12 May 2022 1

Rwamagana:Bafashwe bagerageza guha ruswa umupolisi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara...
12 May 2022 0

Nyagatare: Yagiye kwiba urutoki ananirwa kuva mu murima bikekwa ko yafashwe...

Ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo mu karere ka Nyagatare,mu...
7 May 2022 0

Gasabo: Yafunzwe ashinjwa gusambanya inkoko y’uwari umucumbikiye

Umusore w’imyaka 31 wari ucumbitse mu karere ka Gasabo arashinjwa gusambanya...
7 May 2022 0