skol

Rulindo: Inkuba yakubise abanyeshuri 30 biga ku kigo kimwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 February 2022

Inkuba yakubise Ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Gihinga mu Karere ka Rulindo, yangiza ibirimo inyubako ndetse n’abanyeshuri bane bajyanwa mu bitaro.

Abanyeshuri 30 nibo bakubiswe n’inkuba kuri iri shuri rya GS Gihinga riherereye mu Kagari ka Budakiranya mu Murenge wa Kinzuzi muri aka karere ka Rulindo.

Ahagana saa Tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, imvura nke yaguye muri aka gace ishuri riherereyemo yatumye inkuba zikubita.

Umwarimu wigisha kuri GS Gihinga yabwiye IGIHE ko iyi nkuba yakubise inyubako enye zigirwamo n’abanyeshuri, inyubako ikoreramo ibiro by’ubuyobozi bw’ishuri ndetse inangiza amashanyarazi.

Ati “Abana yari yakubise abagera kuri 30 ariko imbangukiragutabara yahise ize ibajyana kwa muganga, abandi bana bari basigaye mu kigo barimo kwitabwaho na bagenzi babo bafatanyije n’abarezi ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo.”

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru abanyeshuri bane bakubiswe n’inkuba nibo bari bari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru by’Akarere ka Rulindo, biri i Rutongo.

Amakuru yavugaga ko umwana umwe ariwe urembye cyane mu gihe abandi batatu barimo uwiga mu mashuri abanza na babiri bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye bo barimo koroherwa.

Urwunge rw’Amashuri rwa Gihinga, ni ishuri ryigisha kuva ku cyiciro cy’incuke, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, icyiciro rusange.

Source: IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyanza: Umugabo yitemeye umwana n’umugore we abaziza imitungo

Umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho gutema...
17 May 2022 0

Gasabo: Inzego zishinzwe umutekano zarashe abacyekwaho ubujura bari bitwaje...

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zarashe abasore bakekwaho ubujura...
17 May 2022 1

Sergeant Robert uherutse gutoroka u Rwanda yafatiwe muri Uganda

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko uwahoze ari umusirikare w’u Rwanda...
16 May 2022 0

Kigali: Abamotari bahishuye impamvu bitwikira ijoro bagahenda...

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko...
13 May 2022 0

U Rwanda na Uganda bateye indi ntambwe ishimangira ubwiyunge

Nyuma y’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paulo Kagame muri Uganda...
13 May 2022 0

Wa mukobwa waburiwe irengero yenda kuba umubikira yabonetse

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umukobwa witeguraga kuba...
12 May 2022 1