skol
fortebet

Rulindo: Umusore yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya mushiki we w’imyaka 7

Yanditswe: Friday 02, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 18 ukekwaho gusambanya mushiki we w’imyaka irindwi y’amavuko, bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo.
Iki cyaha gikekwa kuri uriya musore w’imyaka 18 witwa Theogene, cyabaye mu kwezi gushize mu Mudugudu wa Kigali, mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Kinihira muri kariya Karere ka Rulindo.
Umunyanabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Marembo, yameje aya makuru y’uriya musore ukekwaho gusambanya mushiki we w’imyaka (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 18 ukekwaho gusambanya mushiki we w’imyaka irindwi y’amavuko, bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo.

Iki cyaha gikekwa kuri uriya musore w’imyaka 18 witwa Theogene, cyabaye mu kwezi gushize mu Mudugudu wa Kigali, mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Kinihira muri kariya Karere ka Rulindo.

Umunyanabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Marembo, yameje aya makuru y’uriya musore ukekwaho gusambanya mushiki we w’imyaka irindwi.

Yagize ati “Nibyo koko Nkunzimana Theogene akurukiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu mushiki we byabaye mu cyumweru gishize”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwana w’umukobwa w’imyaka 7 wafashwe ku ngufu yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Nkunzimana Theogene kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rigikomeje, nta burwayi yari afite ku buryo bwaba bwaramuteye gukora ariya mahano acyekwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa