Rulindo: Urusengero rwa ADEPR rwangijwe bikomeye n’ikamyo ikora imihanda
Yanditswe: Sunday 06, Mar 2022

Urusengero rwa ADEPR Base, Paruwasi ya Tumba, ururembo rwa Gicumbi, ho mu Karere ka Rulindo rwasenyutse bikomeye nyuma yo kugongwa n’ikamyo ariko Imana ikinga ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima.
Iyi kamyo y’Abashinwa ifite pulaki ya RAF 609 C niyo yagonze urusengero rwa ADEPR Rugaragarara yinjiramo rujya hasi,nayo irangirika bikomeye, umushoferi wayo arakomereka.
Uru rusengero rwari rumwe mu nsengero zubatse neza mu Karere ka Rulindo ndetse ntirwari rwakarangiye neza, dore ko abakristu bari (...)
Urusengero rwa ADEPR Base, Paruwasi ya Tumba, ururembo rwa Gicumbi, ho mu Karere ka Rulindo rwasenyutse bikomeye nyuma yo kugongwa n’ikamyo ariko Imana ikinga ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima.
Iyi kamyo y’Abashinwa ifite pulaki ya RAF 609 C niyo yagonze urusengero rwa ADEPR Rugaragarara yinjiramo rujya hasi,nayo irangirika bikomeye, umushoferi wayo arakomereka.
Uru rusengero rwari rumwe mu nsengero zubatse neza mu Karere ka Rulindo ndetse ntirwari rwakarangiye neza, dore ko abakristu bari mubwitange kugira ngo bashyiremo amakaro yari asigaye kuko igice kini cyari cyaramaze kurangira.
Ntacyo ADEPR yatangaje kuri iyi mpanuka yatumye uru rusengero rwangirika bikomeye.
Ibisa bitya biherutse kuba no mu Karere ka Huye aho abantu babiri basize ubuzima mu mpanuka yabaye ubwo urusengero rwa ADEPR Kibingo ruherereye mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye rwagwiraga abantu15 barugiyemo bashaka kugama imvura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *