skol

Rusizi: Bagiye kwiba mu Kiliziya umwe afatirwa mu cyuho

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021

Abantu bane bagiye kwiba ibikoresho biri kuri Kiliziya yitiriwe Umwamikazi Mariya (Marie Reine) iherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 01 Kanama 2021 , umwe muri bo arafatwa.


Amakuru dukesha Umuseke avuga ko bariya bantu baje kwiba ingunguru zirimo kaburimbo kuri Kiliziya ya Marie Reine barabatesha ndetse hafatwa umwe muri bo.

Aba bakekwaho ubujura bari bazanywe n’umwe mu basanzwe bakoresha akazi ko gushyira kaburimbo ku mbuga y’iyo Kiliziya.

Uwafashwe muri bo yitwa Tuyishime Vedaste, ariko ahakana ko atari aje kwiba ahubwo ko yari azanywe n’umwe mu bo basanzwe bakorana mu bya Kaburimbo.

Ati “Yaje kundeba ambaza niba hari akazi mfite mubwira ko ntako arabwira ngo tujyane anyereke icyo nkora, twari habaye saa kumi batangira gutema Umuzamu aratabaza bariruka ni bwo namenye ko bari baje kwiba, baramfata banyicaza hano.”

Uyu yavuze ko n’abandi bari kumwe barimo uwitwa Bugingo, na Edmond.

Umusaza w’imyaka 60 witwa Nyaminani David ushinzwe kurara izamu kuri Kiliziya yabwiye Umuseke ko abajura baje saa munani abatesha kaburimbo bashakaga kwiba aratabaza abandi bacunga umutekano b’abasekirite barabirukankana bafata umwe.

Padiri Mururu kuri Cathedrale ya Cyangugu Ignace Kabera yabwiye Umuseke ko aba bajura bashakaga ingunguru bakoresha batwika kaburimbo, uwafashwe bamushyikirije RIB station ya Kamembe.

Yagize ati “Bibye Ibikoresho by’ubwubatsi birimo amabati y’ingunguru twitwikiragaho kaburimbo, bari baje no kwiba goduro ziri mu ngunguru ariko bataterura, bari kuzishyira mu mufuka bari bitwaje, ni zo zatumye bafatwa.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Musanze: Ikamyo yagonganye n’ivatiri igwa igushije urubavu [AMAFOTO]

Imbere y’Ibiro by’Akarere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri...
12 October 2021 0

Huye: Umukobwa yafatanwe ibikoresho bya polisi ashaka gutuburira...

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ahagana saa yine...
11 October 2021 0

Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 200 zirimo inyubako z’ikigo...

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangaje ko bwatangiye kubarura ibyangijwe...
11 October 2021 0

Ngoma:Umunya Nigeria yasanzwe mu nzu yapfuye

Umunya-Nigeriya witwa Tukumbo Shakuru Adeite yasanzwe mu rugo rumwe rwo mu...
8 October 2021 0

Kimisagara: Mu mugezi wa Mpazi basanzemo umurambo w’umugabo

Mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge munsi y’ikigo cya MAISON...
8 October 2021 0

Rusizi: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bato bakoraga impushya mpimbano zo...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira Polisi ikorera mu...
8 October 2021 0