Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko umukozi warwo wo mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ari kwakira ruswa.
Ubutumwa RIB yashyize kuri Twitter yayo yagize iti "Ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi, Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugirango afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.
RIB irashimira abatanze amakuru kugirango ashobore gufatwa, inibutsa ko itazihanganira uwo ariwe wese (…)
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko umukozi warwo wo mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ari kwakira ruswa.
Ubutumwa RIB yashyize kuri Twitter yayo yagize iti "Ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi, Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugirango afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.
RIB irashimira abatanze amakuru kugirango ashobore gufatwa, inibutsa ko itazihanganira uwo ariwe wese uzishora muri ruswa kuko ari icyaha kimunga igihugu.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mugihe dosiye ye irimo gutegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ufite amakuru kuri ruswa, hamagara ku murongo utishyurwa 2040 uzaba utanze umusanzu wawe mu kwubaka igihugu kizira ruswa.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *