skol

Rusizi: Umugabo yafashwe amaze gucukura insinga z’umuyoboro wa Interineti

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 October 2021

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukwakira Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafashe Habimana Emmanuel w’imyaka 23, yafatanwe insinga abyiri z’umuyoboro w’itumanaho wa murandasi(Fibre Optique) zifite uburebure bwa metero 8. Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Karambo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Habimana yafashwe na bamwe mu nzego z’umutekano bahita bahamagara Polisi.

Yagize ati” Hari mu gitondo cya kare bamubona yicaye mu gihuru bamwegereye basanga afite insinga z’umuyoboro wa interineti(Fibre Optique). Habimana yahise asobanura ko yazicukuye ahantu bamaze iminsi bubaka umuhanda bari batorongera kuzitaba.”

CIP Karekezi avuga ko Habimana yanze kuvuga aho yari azijyanye n’icyo yari kuzimaza. Yibukije abaturage ko bafite inshingano zo kurinda no gufata neza ibikorwaremezo Leta ibegereza bakirinda kubyangiza.

Ati” Twari dusanzwe dufata abiba insinga z’amashanyarazi bakajya kuzigurisha ni ubwa mbere dufashe uwibaga insinga za interineti(Fibre Optique). Abaturage duhora tubakangurira ko bafite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo kuko bibafitiye akamaro ndetse babona urimo kubyangiza bagahita batanga amakuru ako kanya agakurikiranwa.”

Habimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubavu: Umusore w’imyaka 20 yarashwe n’abataramenyakana ahita...

Umusore w’imyaka 20 witwa Shurudiya Hitimana yarasiwe mu murenge wa...
22 October 2021 0

Kamonyi: Ikamyo yataye umuhanda igonga abarimu 2 umwe ahasiga...

Ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda yerekezaga muri Repubulika Iharanira...
20 October 2021 0

Gasabo: Umugore yatwitse moto n’ibindi bikoresho by’umugabo we kubera...

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice, wo mu mu mudugudu wa Rugina ,mu murenge...
20 October 2021 0

Ingaboz’u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo...

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka...
19 October 2021 0

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo muri...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere...
19 October 2021 0

Rutsiro:Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagororerwa Iwawa

Bamwe mu bagororewe n’abagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa...
19 October 2021 0