
Ishami rya ONU rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) rivuga ko abantu barenga 10,000 bahunze ingo zabo mu bihe bya vuba muri Teritwari ya Rutshuru y’intara ya Kivu ya Ruguru ya DR Congo kubera imirwano y’imitwe yitwaje intwaro, imirwano ikomeje no muri izi mpera z’icyumweru.
Nyuma y’imirwano yabaye ku wa kane no kuwa gatanu mu duce twa Bambo, Kishishe na Mutanda muri teritwari ya Rutshuru hagati ya M23 na Wazalendo, ku wa gatandatu imirwano ikomeye yavuzwe muri centre ya Butare muri groupement ya Tongo no muri groupement ya Bukombo muri iyo teritwari.
Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko abasivile batari bacye bavuye mu ngo zabo bahunga iyi mirwano y’intwaro nto n’iziremereye mu gace gatuwe cyane ka Butare.
Abasesenguzi bavuga ko umutwe wa M23 uhanganye no kugarura umutekano usesuye mu bice by’ibyaro ugenzura muri teritwari za Rutshuru, Masisi na Walikale mu gihe
Abarwanyi ba Wazalendo, ubundi baba bari mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro, bakomeza kwisunganya bagakora ibitero bya hato na hato byo kugerageza kwambura M23 uduce tumwe na tumwe igenzura.
Muri raporo yayo yo ku wa gatanu OCHA ivuga ko abandi bantu bagera ku 6,500 bavuye mu ngo zabo bahunga indi mirwano muri teritwari ya Walikale bakerekeza ahitwa Kibua.
Muri teritwari ya Rutshuru, biragoye kumenya neza hagati ya M23 na Wazalendo abagenzura uduce twabereyemo imirwano mu mpera z’iki cyumweru dusoza.
Radio Okapi ya ONU ivuga ko amakuru y’abantu bahari yemeza ko uduce twa Bambo na Kishishe twafashwe na Wazalendo bahakuye M23 nyuma y’imirwano yamaze nibura iminsi ibiri kugeza ku wa gatanu.
Iyo mirwano bivugwa ko yaguyemo abaturage b’abasivile hafi 10, abagera kuri 20 bagakomereka, abandi batazwi neza umubare bakava mu byabo, nk’uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.
BBC yagerageje kuvugisha uruhande rwa M23 kuri iyi mirwano n’amakuru ayivugwaho ariko ntibirashoboka kugeza ubu.
Amakuru atandukanye avuga ko igisirikare cya FARDC kitari kwinjira muri iyo mirwano ahubwo gisa n’icyayirekeye imitwe yitwaje intwaro yakoranaga na cyo izwi nka Wazalendo.
Iyi mirwano irimo kuvugwa mu gihe hari imihate yashyizwemo imbaraga na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gushaka amahoro muri aka gace k’uburasirazuba bwa DR Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *