skol
fortebet

Rutsiro: Impanuka y’ubwato Mukiyaga cya Kivu yahitanye 2 ,3 baburirwa iregero

Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022, Ubuyobozi Ubuyobozi bw’Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bwatangaje ko habaye impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu 33 mu Kiyaga cya Kivu, muri bo babiri bitaba Imana, abandi batatu ntibahita baboneka.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudahemuka Christophe avuga ko iyo mpanuka yabaye ku gicamunsi saa munani n’iminota 40.

Mudahemuka avugana na RBA, yagize ati "Twagize ibyago abo babiri bamaze gushiramo umwuka ariko abandi 28 baracyahumeka, twizeye ko bari gukorerwa ubutabazi bwihuse mu Kigo Nderabuzima cya Kinunu kiri mu Murenge wa Boneza".
Kuba hari umubare munini w’abatabawe batarapfa Mudahemuka abishimira Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu mazi yitwa ’Marine’, ikaba yihutiye kubarohora.

Mu by’ingenzi byateye iyo mpanuka nk’uko Mudahemuka akomeza abisobanura, ni uko ngo ubwato bwari butwaye abantu butarabigenewe ahubwo ko bwari ubwo kuroba, abari baburimo nta myambaro ibarinda kurohama(jillet) bari bafite, ndetse nta n’ubwishingizi bwari bwarafatiwe.

Avuga kandi ko mu Kiyaga hari harimo umuyaga mwinshi uteza ubwato gutemba, nyamara ko abasare(abatwara abantu mu bwato) n’abaturage muri rusange basanzwe baburirwa kwirinda kujya mu mazi mu gihe ikirere kitameze neza.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Boneza avuga ko abaturage barohamye bavaga mu Kagari ka Remera mu Mudugudu wa Bigabiro berekeza mu Kirwa cya Bugarura, bagiye guhemba uwitwa Ufitimana Nelson uherutse kwibaruka.

Ubwato bwakoze impanuka bukaba ari ubw’uwitwa Ntirivamunda Eliyeri bwakoreshwaga imirimo y’uburobyi nk’uko twabivuze.

Mudahemuka avuga ko impanuka y’ubwato yaherukaga kubera mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Umurenge wa Boneza ari iyabaye mu mezi nk’atanu ashize.
Ubwo bwato ngo bwari bwikoreye imyumbati n’ibitoki bubijyanye ku Gisenyi, buhura n’imvura nyinshi yari irimo kugwa kandi hari nijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa