skol
Fortebet

Rutsiro Umusore ukekwaho kwica se yafatiwe muri Lodge ari kuryoshya mu mafaranga bivugwa ko yamuhoye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 July 2022

Umusore ukekwaho kwica umubyeyi we amunigishije ikiziriko mu Kagari ka Rurara, Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yafatiwe mu macumbi [Lodge] amaze gukoresha amwe mu mafaranga ku bihumbi 400 Frw yambuye Se.

Uyu musore witwa Evariste w’imyaka 20 y’amavuko, akekwaho kwica se witwa Aloys w’imyaka 77, ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 aho bikekwa ko yamwambuye ibihumbi 400 Frw yari yagurishije Inka.

Amakuru yavugaga ko uyu nyakwigendera wari usanzwe ari umworozi ubikora mu buryo bw’ubucuruzi, tariki 19 Nyakanga 2022 yari yagurishije Inka y’ikimasa.

Uyu musore akekwaho kwivugana Se nyuma yuko bari babasiganye mu rugo mu gitondo, umwe mu bo muri uyu muryango akaza kugaruka mu rugo agasanga uyu musaza yapfiriye imbere y’uburiri bwe, yanigishijwe ikiziriko cy’Inka.

Ako kanya inzego zifatanyije n’abaturage bahise batangira gushakisha uyu musore kuko yahise acika akaba yaje gufatwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022.

Uyu musore yafatiwe mu icumbi riherereye mu Kagari ka Congo Nil mu Murenge wa Gihango aho bamusanganye ibihumbi 394 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’iperereza zifatanyije n’abaturage.

Yagize ati “Inzego z’umutekano nyuma yo kumenya ayo makuru ni zo zamutahuye aho yari yihise zimuta muri yombi.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka, bagakora imirimo yabateza imbere kuko kudakora ari byo bituma bisanga mu bikorwa bibi nk’ibi by’ubugizi bwa nabi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Green Party yanenze umuyobozi wa RGB inasaba u Rwanda kugura amasasu...

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green...
5 August 2022 0

U Rwanda rwamaganye raporo ya UN irushinja ko rwateye ingabo za DR Congo...

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje kuvugwa ko Ingabo zarwo zagiye...
5 August 2022 0

Gisagara:Umugeni yategerereje umukunzi we ku kiliziya bari gusezeranira...

Umukobwa wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yategereje umuhungu...
4 August 2022 1

Nyanza: Batewe impungenge n’umusore watangiye gusambanya abana nyuma y’igihe...

Mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza hari umusore bahimbye Rukacira...
4 August 2022 3

Rubavu: Imodoka 2 zagonganye benshi bahasiga ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ahagana saa Yine, mu Murenge wa Gisenyi...
2 August 2022 0

RIB yasubije Umushinwakazi miliyoni 14 FRW zari zibwe n’umushoferi...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije umushoramari...
2 August 2022 0