skol
fortebet

Rwamagana: Komanda wa Polisi wakubise Umuyobozi w’ umudugudu akamugira intere arafunze

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

Komanda wa polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana ari mu maboko ya polisi ishami rishinzwe imyitwarire nyuma yo guhondagura umukuru w’ umudugudu wa Kajevuba mu murenge wa Muyumbu amuziza kutaboneka kuri telefone.
Ntakarimara Straton, avuga ko Komanda yamusanze mu rugo nijoro, amubaza impamvu telefoni y’akazi itari ku murongo, akamusubiza ko byatewe n’ ikibazo cy’ ihuzanzira, afande ngo yarongeye amubaza irondo undi amubwira irondo ko riri ku kazi, aranga ngo ntaryo.
Ntakarimara (...)

Sponsored Ad

Komanda wa polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana ari mu maboko ya polisi ishami rishinzwe imyitwarire nyuma yo guhondagura umukuru w’ umudugudu wa Kajevuba mu murenge wa Muyumbu amuziza kutaboneka kuri telefone.

Ntakarimara Straton, avuga ko Komanda yamusanze mu rugo nijoro, amubaza impamvu telefoni y’akazi itari ku murongo, akamusubiza ko byatewe n’ ikibazo cy’ ihuzanzira, afande ngo yarongeye amubaza irondo undi amubwira irondo ko riri ku kazi, aranga ngo ntaryo.

Ntakarimara avuga ko yababajwe no kuba yarakubiswe agacibwa ibisebe kandi akazi akora atagahemberwa.

Ati « Nibaza kuba dukora tudahembwa barasanze inkoni arizo zidukwiriye ».

Komanda AIP Gatari, ngo yari kumwe n’abapolisi bane, bambika amapingu umukuru w’umudugudu, nyuma yo kumukubita inkoni ebyiri, mu rukenyerero no mu bitugu.
Nyuma ngo abandi bapolisi bamutwaye bajya kumufunga, bazi ko Komanda abyibagirwa akamwihorera. Nyamara ngo siko byagenze, kuko yageze kuri kasho aramusohora arakomeza aramukubita kugeza ananiwe.

Ntakarimara ati « yankubise inkoni yari afite kugeza amaboko arushye, arandyamisha, aranyukanyuka, avuga ngo inkweto irashira leta imuhe indi. Nabwo yararushye arampagurutsa ankubita inshyi imisaya yombi nabwo araruha. Ubu umubiri wose ni ibisebe ».

Abaturage bavuga ko bababajwe n’ibyabaye ku muyobozi wabo, wahohotewe n’abamukuriye.

Umwe yagize ati « ubu se umuntu ukubita umuyobozi akamugira kuriya njye azansiga ? »

Hari umugore wabwiye itangazamakuru ko umunyamabanga nshingwabikorwa yabasabye kuryumaho ibyabaye ntibisohoke mu murenge wa Muyumbu.

Ati « yaratubwiye ngo ibi ni ibyacu mubirekere hano, ntihagire uwo hanze ubimenya tutivamo ».

Muhigirwa David, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Muyumbu, avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwababajwe n’ibyabaye, agahakana ko nta nama yigeze akoresha ngo asabe abaturage guceceka.

Ati « Nihutiye kuvana Ntakarimara kuri polisi njya kumuvuza, nta nama nakoresheje abaturage ngo mbabuze kuvuga ».

Muhigirwa kandi, asanga Gatari yarakubise Ntakarimara mu izina rye bwite.

Ati « nta wamutumye kumukubita, ni ku giti cye, kuko nta sisitemu (uburyo) ubuyobozi bwashyizeho ngo bwemeze ko umukuru w’umudugudu akubitwa ».

Akomeza avuga ko Polisi ari abafatanyabikorwa beza b’inzego z’ibanze, usibye abo ba kidobya nka Gatari, kandi ahumuriza abaturage gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi. Ikindi ngo ubutabera buzakora akazi kabwo, bukurikirane uwakoze ivyaha.

Umuvugizi wayo mu ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel atangaza ko AIP Gatari ari mu maboko ya Polisi, ishami rishinzwe imyitwarire.

Ibitekerezo

  • Ubu Se Uyu Ni Umuyobozi Cyangwa?Nawe Bazamukoz’isoni!!

    gatari yahoze akora muri traffic police i Kigali akiri umupolisi muto bahamukura kubera kuitwara nabi Sinzi ukuntu yaje gukura muzabaze abobakoranye yagiraga amakosa

    gukubita gutyo byabaga keraugifata igihugu sha niho mwarimwaricishije abantu inkoni ubu turi mumutekano usesuye nugukoricyaha bakakuzirika amabya ntambabazi

    Ariko abayobozi bagomba kumenya ko iyo bakoze amakosa nabo bahanwa kandi baba bashyebeze n’urwego bakorera ari narwo rubibazwa mbere . Nk’uwo executive uvuga ngo Gatari yabikoze mw’izina rye wagirango yamukubitiye iwe mu rugo. Niba yaramusanze iwe ari kumwe n’abapolisi akamukubita atamutwara kuri station ya police akamukubita, wowe gitifu warangiza ngo yabikoze mw’izina rye. Ariko n’umuntu w’injiji ntiyavuga gutyo.

    Niko se uyu muyobozi uvuga ngo ni mu izina rye ubwo urumva nta soni? Yabikoze ari ku kazi, bikorwa aherekejwe n’abapolisi b’umwuga babyambariye, ajyanwa kuri station ya police aba ariho akubitirwa none ngo ngwiki?? Police izamuhe indishyi z’akababaro inafunge iyo nkozi y’ibibi yiyitirira police ubundi bamwirukane muri utwo twenda yiratana maze aze asabe abo baturage yakubitaga nawe yumve. Utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi

    Abapolisi bakagombye kwigishwa,bakamenya neza uburenganzira bwa muntu.

    Ubunkiyingirwa Mupolice Iradusebeje Nkabanyarwanda Agiye Guha Urwaho Zanyangabirama Zohanze Ahanirwe Ibyoyakoze Kandi Bitangazwe Afungirwe Ahoyakubitiye Umuntu Kandi Urubanza Ruzabere Muruwomudugudu Yasheberejemo Urwego Ahagarariye Aragapuu

    Gatari ni umujura numugome ntiyakagombye kuba akiri muri police yu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa