skol
fortebet

Rwamagana: Meya yavuze ku kibazo cy’abana bariye Ibiyege umwe akahasiga ubuzima

Yanditswe: Saturday 12, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasobanuye ikibazo cy’abana bane bariye ibiyege babyitiranyije n’ibihumyo birangira umwe ahasize ubuzima abandi batatu bajyanwa ku bitaro baravurwa.
Aba bana bariye ibyo biyege ku wa Kane mu Mudugudu wa Birayi mu Kagari ka Rweru mu Murenge Munyaga, ubwo bajyaga gutashya inkwi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasobanuriye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakimara kubirya byabaviriyemo kurwara mu nda umwe ahasiga ubuzima.
Yagize ati "Hari (...)

Yagize ati "Hari ibyobo [ibihumyo] ariko hari n’ibindi byitwa ibiyege, ibyobo byo biraribwa ariko ibiyege byo ni ibintu bigira uburozi bukomeye ntabwo byo biribwa. Abana babiriye ni abo mu miryango itatu yegeranye, babiri baravukana. Barabifashe barabyotsa barabirya bigeze mu gicuku umwe mu nda haramurya batinda kumugeza kwa muganga aba yitabye Imana; abandi bahise bajyanwa kwa muganga mu gitondo, ubu bameze neza."

Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko bukurikije ikibazo cyabaye kuri aba bana bushishikariza abaturage kujya bakorana n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’Ibigo Nderabuzima.

Kuri ubu abana batatu bari basigaye mu bitaro bamaze gusezerwa mu bitaro bakaba basubiye iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa