skol

Rwamagana: Undi musore yarohamye mu kiyaga ahasiga ubuzima

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2025

featured-image

Nyuma y’aho mu karere ka Rwamaga havuzwe umusore wigaga muri kaminuza wagiye koga mu cyuzi akarohama agapfa, ubu haravugwa undi warohame agiye kuroba

Ni umusore wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, yagiye kuroba mu kiyaga cya Muhazi mu buryo butemewe n’amategeko, birangira ahasize ubuzima.

Uyu musore yaguye mu kiyaga cya Muhazi mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu wa Nyakivomo mu Kagari ka Binunga mu Murenge wa Gishari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu musore yarohamiye mu kiyaga cya Muhazi, ubwo yari agiye kuroba mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati ‘‘Ni umusore wagiye kuroba mu kiyaga cya Muhazi mu buryo butemewe, yarobeshaga umuseke, ubwo yari ategereje amafi rero ifi yatwaye umuseke arobesha aroba yihutira kujya kuwugarura ararohama. Hifashishijwe inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi bagerageza kumushaka aza kuboneka mu ijoro, umurambo we ubanza kujyanwa gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Rwamagana gusa ejo bawusubije abo mu muryango we.’’

Gitifu Ntwari yibukije abaturage gutinya amazi ngo kuko yica, yabasabye kandi kwirinda ikintu cyose cyashora ubuzima bwabo mu kaga.

Yakomeje ababwira ko bakwiriye kureka gukora uburobyi butemewe n’amategeko no gufasha abana babo mu kubarinda kujya gukinira ku kiyaga cya Muhazi.

Uyu abaye umuntu wa kabiri urohamye, nyuma y’aho mu cyumweru gishize muri aka Karere mu Murenge wa Kigabiro ku cyuzi gihangano cya Bugugu nabwo hari harohamye undi munyeshuri wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi rya Rwamagana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa