skol
fortebet

Rwanda Meteo yahishuye ingano y’imvura izagwa muri Mutarama-Gashyantare

Yanditswe: Tuesday 11, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Gashyantare 2022, hateganyijwe imvura iringaniye muri rusange ariko hari aho iyi mvura ishobora kuzaba nyinshi hashingiwe ku miterere yaho.
Mu gihugu hose hateganyijwe imvura isanzwe igwa mu bihe byiza ariko ishobora kwiyongera gake mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw’igihugu.
Ingano y’imvura iteganyijwe
Imvura iri hagati ya milimetero 250 na milimetero 300 iteganyijwe mu Turere twa (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Gashyantare 2022, hateganyijwe imvura iringaniye muri rusange ariko hari aho iyi mvura ishobora kuzaba nyinshi hashingiwe ku miterere yaho.

Mu gihugu hose hateganyijwe imvura isanzwe igwa mu bihe byiza ariko ishobora kwiyongera gake mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw’igihugu.

Ingano y’imvura iteganyijwe

Imvura iri hagati ya milimetero 250 na milimetero 300 iteganyijwe mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, iburengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rutsiro, amajyepfo y’Uturere twa Karongi, Ruhango na Gisagara, iburasirazuba bw’Akarere ka Nyabihu n’aka Rulindo n’igice gito cy’Akarere ka Nyanza na Huye.

Imvura iri hagati ya milimetero 200 na milimetero 250 iteganyijwe henshi mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi na Huye, amajyepfo ya Muhanga, Nyabihu, Ngororero, Rulindo, Burera na Gakenke, amajyaruguru y’Akarere ka Gasabo, igice cy’amajyaruguru y’iburasirazuba y’Akarere ka Rutsiro ndetse no mu gice cy’amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rwamagana.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na milimetero 200 iteganyijwe mu Turere twa Musanze, Rubavu, Kamonyi na Burera, amajyaruguru y’Akarere ka Nyabihu, Muhanga, Bugesera, Rulindo, Ngoma na Gicumbi, uduce dusigaye tw’Uturere twa Rwamagana, Nyanza, Nyanza, Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na milimetero 150 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Iburengerazuba bw’Akarere ka Rwamagana,

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kirashishikariza Abaturarwanda n’abafatanyabikorwa bose gushingira kuri iri teganyagihe mu igenamigambi ryabo rya buri munsi; cyane ko imvura iteganyijwe hamwe ishobora kubangamira imirimo y’isarura.

Abakeneye ibindi bisobanuro birambuye kuri iri teganyagihe n’uburyo ryakoreshwa barasabwa kwegera inzego z’imirimo bakorana hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyangwa bagahamagara kuri nimero itishyurwa 6080.

Iri teganyagihe rikomeza gukoreshwa ryunganirwa n’irindi risanzwe ritangwa mu gihe cy’ukwezi, iminsi icumi (10), iminsi itanu (5), iminsi itatu (3) ndetse n’iteganyagihe ritangwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa