skol
fortebet

Sergeant Robert uherutse gutoroka u Rwanda yafatiwe muri Uganda

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko uwahoze ari umusirikare w’u Rwanda Sergeant Robert yafashwe muri operasiyo ikomeye yakozwe n’inzego z’ubutasi, igisirikare n’abapolisi mu rugo rwe ahitwa Musanafu mu mujyi wa Kampala.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko uwahoze ari umusirikare w’u Rwanda Sergeant Robert yafashwe muri operasiyo ikomeye yakozwe n’inzego z’ubutasi, igisirikare n’abapolisi mu rugo rwe ahitwa Musanafu mu mujyi wa Kampala.

Robert yamenyekanye nk’Umuhanzi akaba n’umusirikare , akora indirimbo zirata ibigwi igihugu n’ingabo zacyo .
Yaramaze igihe ari gushakishwa n’inzego z’ubutabera z’igisirikare cy’u Rwanda. biravugwa ko yatawe muri yombi, afatirwa muri Uganda aho yari yarahungiye nyuma yo gushakishwa akekwaho gusambanya umwana.

Ikinyamakur Chimpreports cyatangaje ko Sergeant Robert yafashwe muri operasiyo ikomeye cyane yakozwe n’inzego z’ubutasi, igisirikare n’abapolisi bakamufatira iwe mu rugo ahitwa Musanafu mu mujyi wa Kampala.

Robert Kabera yahunze u Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2020, inzego za gisirikare zatangaje ko yahunze ari gushakishwa akekwaho gusambanya umwana.

N’ibirego nyirubwite yahakanye yivuye inyuma, avuga ko ahunze kubera impamvu z’umutekano we utari wifashe neza mu Rwanda.

Hari amakuru avuga ko nyuma y’uko atawe muri yombi, ashobora no koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranywe n’ubutabera.

Ubwo yari ageze muri Uganda, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ahamya ko ariho yatorokeye ndetse ko asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro.

Yavuze ko yatorotse kuwa 18 Ugushyingo ari kumwe n’umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n’uruhinja rw’amezi arindwi.

Ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n’urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n’umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa