skol
fortebet

Shyorongi: Impanuka yaraye ibaye yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga

author-image

Yanditswe na: Ubwanditsi
Kuwa: Sunday 28, May 2017

Sponsored Ad

skol

Nyakwigendera Itangishaka Candide Seraphine n’abana be:Teta Kamugisha Ornella(umukuru) na Olga Gwiza Kamugisha (umuto) bose baguye mu mpanuka ya Shyorongi
Impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 imodoka ya bisi ya kampani itwara abagenzi Kigali Safari yarenze umuhanda ikabirinduka ku musozi ikagwa mu mugezi wa Yanze nyuma yo kugongana n’ikamyo yahitanye abagera kuri 15 nk’uko byatangajwe na Polisi.
Umuryango wamenye ko mu baburiye ababo muri iyi (…)

Nyakwigendera Itangishaka Candide Seraphine n’abana be:Teta Kamugisha Ornella(umukuru) na Olga Gwiza Kamugisha (umuto) bose baguye mu mpanuka ya Shyorongi

Impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 imodoka ya bisi ya kampani itwara abagenzi Kigali Safari yarenze umuhanda ikabirinduka ku musozi ikagwa mu mugezi wa Yanze nyuma yo kugongana n’ikamyo yahitanye abagera kuri 15 nk’uko byatangajwe na Polisi.

Umuryango wamenye ko mu baburiye ababo muri iyi mpanuka harimo n’umugabo waburiyemo umuryango we wose urimo umugore n’abana babiri bari barabyaranye.

Umugore wa Regis Kamugisha, Itangishaka Candide Seraphine n’abana babo bose uko aei babiri bakaba bari muri bamwe mu baguye muri iyi mpanuka.

Nyakwigendera Mme Itangishaka Candide Seraphine yari yarashakanye na Kamugisha muri 2006. Bari bafitanye abana babiri nabo bitabye Imana mu mpanuka: Teta Kamugisha Ornella wavutse muri 2007 na Olga Gwiza Kamugisha wavutse muri 2009.

Umwe mu bakozi bakorana na Regis Kamugisha yatangarije Umuryango ko umugore we ndetse n’abana baguye mu mpanuka bari bagiye i Muhanga gusura abavandimwe.

Biteganyijwe ko gushyingura ba nyakwigendera bizaba ejo kuwa mbere mu irimbi ryo mu Busanza (Kigali) saa saba z’amanywa.

Imana ihe iruhuko ridashira abitabye Imana kandi ikomeze abasigaye.

Ibitekerezo

  • R I P

    Mukomeze kwihangana abasigaye kandi Imana ibakire mubayo

    lmana yakire mubayo uy’umuryango rwose!kandi papa wabo akomeze kwihangana.

    Imana ibahe iruhuko ridashira kd pole Regis.

    REGIS IHANGANE, UKOMERE CYANE KUBURA UMUGORE WAWE ABANA , NTABWO BYOROSHYE, ARIKO HUMURA UGIRE UMWETE WO KWEZWA, MU GIHE GITO CYANE MUGIYE GUHURIRA MU GITONDO CY’UMUZUKO, UMUKIZA YESU KRISTO AGARUTSE. UBWO UZABABONA BAMBAYE UMUBIRI UTABORA KDI UDAPFA

    Imana igukomeze Regis we kdi yakire abawe! birenze uruvugiro!

    Andika Igitekerezo HanoRIP gusa UWO muryango nukomere

    Ibyo kuvuga ntitwabibona gusa baruhukire mu mahoro

    RIP

    Imana ibakire mubayo mbifurije kugira iruhuko ridashira .

    Andika Igitekerezo HanoOMG Imana nibakire mubwami bwayo kdi Imana ikomeze umuryango wasigaye

    aka ni agahinda ndabarahiye. mbega inkuru mbi. pole sana Regis Imana iguhe imbaraga zo kwakira ibyo udashobora guhindura. komera

    imana ibahe iruhuko ridashira

    Imana ibakire mu bayo mugiye hakiri kare kandi murabazira nenge muryango mwiza igihe twabanye mwatweretse urukundo rw’umubyeyi ku bana

    Imana ibakire mu bayo mugiye hakiri kare kandi murabazira nenge muryango mwiza igihe twabanye mwatweretse urukundo rw’umubyeyi ku bana

    RIP kubabuze ababo

    ariko fence protection cg se ibiti along the road. mbese measures to protect cars kugirango itamanukira muri Yanze irakenewe kbs nahubundi hariya hantu (Shyorongi) hateye ubwo n’Imana irinda abayo. thx

    Mana Weee!! Ibi Ni Ibyago Kweli. Pole Mugabo. Ihangane.

    pole

    uyu Regis Imana umukomeze kuko biranababaje cyane kuba wari ufite umuryango ukisanga usigaye wenyine muburyo butunguranye nkaburiya ntabwo byoroshye kubyakira.

    arko ze mwakabyaramwe izo mpanuka zirigukomokahe kandi mwarazanye speed gaverna mugenzure ago Bantu pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa