Turi igisirikare kigendera ku myitwarire myiza n’indangagaciro z’ubunyangamugayo – Gen Muganga avuga kuri RDF
Yanditswe: Tuesday 23, Dec 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abasirikare gukoresha ubumenyi bafite mu kurinda ubusugire bw’igihugu no guhangana n’ibibazo by’umutekano byabaho, ariko ko inkingi y’ingenzi Ingabo z’u Rwanda zubakiyeho ari ikinyabupfura.
Ni ubutumwa yatangiye mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe ubwo hasozwaga amahugurwa yahawe abasirikare bari muri Batayo y’Abofisiye n’abasirikare bo ku zindi nzego mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Ni amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru yari agamije kubatyaza mu bumenyi mu bya gisirikare yasojwe ku itariki ya 22 Ukuboza 2025.
Umuhango wo kuyasoza wabanjirijwe n’imyitozo igaragaza ubumenyi abo basirikare bungutse harimo amayeri y’intambara anyuranye, kurasa, imyitozo njyarugamba n’ibindi.
Gen. Mubarakh yasabye abo basirikare gukomeza kuba abanyamwuga beza mu kazi, bakoresha ubumenyi bungutse kugira ngo babashe kurinda ubusugire bw’igihugu no guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bishobora kuvuka.
Ati “Ikinyabupfura ni cyo kiza imbere muri byose. Turi igisirikare kigendera ku myitwarire myiza n’indangagaciro z’ubunyangamugayo. Amahugurwa nk’aya agamije kongerera abasirikare ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo babashe gusohoza inshingano zabo nk’Ingabo z’u Rwanda.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abasirikare b’u Rwanda kurangwa n’ikinyabupfura
Abasirikare b’u Rwanda bahawe imyitozo itandukanye irimo iyo kumenya kurasa bahamya intego
Igisirikare cy’u Rwanda ni kimwe mu byubatse neza mu bushobozi
Batojwe n’uburyo bwo kurwana banyuze mu kirere
Umugaba Mukuru wa RDF yasabye ingabo gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu mirimo yabo ya buri munsi






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *