skol

U Rwanda rugiye gukomeza gufasha Mozambike guhangamura ibyihebe muri Cabo Delgado

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 January 2022

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gukomeza kurwanya intagondwa zo muri Mozambique zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam, nkuko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Aya masezerano yashyizweho umukono i Kigali ku wa mbere, hagati y’umukuru w’ingabo za Mozambique Admiral (Amiral) Joaquim Mangrasse n’umukuru w’ingabo z’u Rwanda Jenerali Jean Bosco Kazura.

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bose hamwe bagera ku 1,000 boherejwe muri Mozambique mu kwezi kwa karindwi mu 2021, ubwo intagondwa zarimo zigaba ibitero ahantu henshi zinafata imijyi mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique.

Nyuma yaho u Rwanda rwaje kuvuga ko uwo mubare waje kwiyongera ugera ku basirikare n’abapolisi bose hamwe bagera ku 2,000.

Kohereza izo ngabo kwatumye ibice by’ingenzi byari mu maboko y’izo ntagondwa byongera kwigarurirwa n’ingabo za Mozambique zifashijwe n’iz’u Rwanda, hamwe n’izo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC).

Ariko abanyamakuru bavuga ko ibitero by’izo ntagondwa ndetse no gushimuta abantu na n’ubu bikibaho kenshi.

Muri iki cyumweru, abantu 30 bari bashimuswe baratabawe mu karere ka Nangade ko mu majyaruguru, nkuko abategetsi bo muri Mozambique babivuga, ku bw’igikorwa gihuriweho n’igisirikare ndetse n’izindi ngabo zo mu bihugu byo mu muryango wa SADC.

Abantu barenga 800,000 bamaze kuva mu byabo muri Mozambique kubera ibikorwa by’urugomo by’intagondwa byatangiye mu mwaka wa 2017.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Karongi: Abana 13 bari baburiwe irengero bari ku ishuri babonetse nyuma...

Abanyeshuri bo mu Karere ka Karongi bari baburiwe irengero bongeye kuboneka...
26 January 2022 0

Bugesera:Yemeye ko yibye moto ya mugenzi we kubera ko yagiye kunywa inzoga...

Mu ijoro rya tariki ya 21 Mutarama Polisi ku bufatanye n’izindi nzego...
24 January 2022 0

Rubavu: Igikuta cy’inzu cyagwiriye umuntu ahasiga ubuzima

Mu ijoro ryacyeye imvura nyinshi yaguye muri aka karere isenya inzu zigera...
23 January 2022 0

Rwamagana: Yatemye umuturanyi we nyuma yo gukeka ko amusambanyiriza...

Umugabo wo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, yashatse gutema...
23 January 2022 0

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 6 ku isi mu bihugu bitekanye ku bagenzi bagenda...

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Bounce (usebounce.com) bwashyize u Rwanda ku...
21 January 2022 0

Uganda: Abagore bahagaritswe kwicarana imbere n’abashoferi b’amakamyo mu...

Abacuruzi b’abagore muri Uganda ntibazongera kwemererwa kwicara hamwe...
21 January 2022 0