U Rwanda rwagejeje inkunga ingana na toni 20 z’ibiryo muri Gaza
Yanditswe: Thursday 29, May 2025

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubwami bwa Yorodaniya bagejeje ubufasha burimo toni zisaga 20 z’ibiribwa n’imiti byo gufasha abaturage bari mu kaga mu Ntara ya Gaza, nyuma y’imyaka Ibiri ako gace kibasiwe n’intambara.
Indege ya RwandAir yagejeje ibiribwa bingana na toni zisaga 20 ndetse n’imiti bizafasha abatuye mu Ntara ya Gaza.
U Rwanda rwatangaje ko nkuko rwakoze igikorwa nk’iki mu Ugushyingo 2024, n’uyu munsi rwagejeje ubufasha i Amman, bushyikirizwa Umuryango usanzwe ukora ibikorwa by’urukundo ‘Jordan Hashemite Charity Organization’.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, ryashyizwe hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, yatangaje ko ubufasha bwatanzwe bugizwe na toni zisaga 20 z’ibiribwa ndetse n’imiti.
U Rwanda ruvuga ko iyi nkunga igamije gushyigikira ingamba mpuzamahanga zashyizweho.
Mu 2023 na bwo u Rwanda rwatanze toni 16 z’inkunga y’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti.
Umwaka wakurikiyeho wa 2024, rwatanze inkunga igizwe na toni 19 z’ibiribwa birimo ibigenewe abana, imiti ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *