skol
fortebet

U Rwanda rwamaganye ibirego bya RDC by’uko yafatiye ku butaka bwayo abasirikare 2 ba RDF

Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwamaganye ibirego byatangajwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishinja abasirikare barwo kugaba igitero mu duce twa Tchanzu na Runyoni muri Rutshuru.
Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, rivuga ko Ingabo z’u Rwanda zitigeze zijya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Rigakomeza rivuga ko itangazo ry’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’inkuru zatangajwe n’ibinyamakuru bivuga ko hari (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rwamaganye ibirego byatangajwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishinja abasirikare barwo kugaba igitero mu duce twa Tchanzu na Runyoni muri Rutshuru.

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, rivuga ko Ingabo z’u Rwanda zitigeze zijya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Rigakomeza rivuga ko itangazo ry’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’inkuru zatangajwe n’ibinyamakuru bivuga ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe, ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse kidafite ishingiro.

Yagize ati “Turashaka kwamagana byeruye ibi birego bidafite ishingiro no gushimangira ko RDF nta ruhare na ruto ifite mu bikorwa by’ubushotoranyi muri RDC.”

Itangazo rye rivuga ko ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru ko hari abantu babiri bafashwe bagabye igitero mu bice bitandukanye bya RDC, ari abasirikare b’u Rwanda, atari ukuri.

Byongeye kandi ngo ayo mazina yavuzwe mu itangazo ry’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ngo yigeze kuvugwaho mu nama yahuje inzego zishinzwe iperereza rya gisirikare ku ruhande rw’u Rwanda na DRC yabereye i Kigali tariki 25 Gashyantare 2022.

Bikaba bitumvikana uburyo abasirikare bavugwa na DRC ngo barafashwe tariki 28 Werurwe 2022 hashize ukwezi iyo nama ibaye.

Yakomeje agira ati “Itsinda ry’inzego z’ubutasi rihuriweho ntabwo ryigeze ryemererwa kubahata ibibazo kugira ngo hakorwe isesengura rihuriweho nk’uko bisanzwe bigenda.

RDF ntabwo ifite umusirikare n’umwe ufite amazina yatangajwe mu itangazo. Ibi ni uburyo bwo kuyobya abantu binyuze mu kugaragaza abantu bafashwe mu buryo butazwi mu gihe kirenga ukwezi, bakaberekana nk’abafashwe tariki 28 Werurwe 2022.”

Guverineri Habitegeko asoza avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ubufatanye mu gusubiza mu gihugu cya Congo abarwanyi, ndetse agashimangira ko u Rwanda rutagomba kuryozwa ibyo DRC idakora uko bikwiye mu gukemura mu buryo bukwiye ibibazo byayo.

Kuwa mbere nimgoroba i Goma, Brig Gen Sylvain Ekenge umuvugizi wa leta ya Kivu ya ruguru yeretse abanyamakuru abagabo babiri bambaye imyenda ya gisivile avuga ko ari abasirikare b’u Rwanda bafatiwe mu mirwano na M23.

Abo ngo harimo uwitwa Adjudant Habyarimana Jean Pierre na Uwajeneza Muhindi John uzwi nka Zaje. Rivuga ko baturuka muri Batayo ya 65 n’iya 402 yo mu Ngabo z’u Rwanda.

U Rwanda rwasabye Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) ndetse n’itsinda rishinzwe iperereza rwa gisirikare (JIT) gukurikirana ibi birego by’ibinyoma bishinjwa RDF.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe rishyira ku wa 28 Werurwe, mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri territoire ya Rutshuru, hagabwe ibitero byatumye abaturage bahunga.

Ni ibitero bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa M23 wari umaze igihe waratatanye. Byavugwaga ko abarwanyi ba M23 bateye i Rutshuru bakigarurira ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka utandukanya RDC na Uganda.

M23 bivugwa ko yari igamije kwigarurira agace kose ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru yatangajwe mu gitondo cyo ku wa Mbere ni uko abarwanyi b’uyu mutwe bari bakambitse mu bice bya Cyengerero ndetse ngo bari bamaze kwigarurira ibirindiro by’Ingabo za RDC biri mu gace ka Chanzu,Runyoni na Chengerero,banatwara intwaro zazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa