skol
fortebet

U Rwanda rwamaganye raporo ya UN irushinja ko rwateye ingabo za DR Congo rufasha M23

Yanditswe: Friday 05, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje kuvugwa ko Ingabo zarwo zagiye kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashingiwe kuri raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.
Itsinda ry’inzobere za ONU rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro.
Biri muri raporo ikiri ibanga y’impapuro 131 ibiro ntaramakuru Reuters na AFP bivuga ko byabashije kubona kuri uyu wa kane.
Mu itangazo (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje kuvugwa ko Ingabo zarwo zagiye kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashingiwe kuri raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.

Itsinda ry’inzobere za ONU rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro.

Biri muri raporo ikiri ibanga y’impapuro 131 ibiro ntaramakuru Reuters na AFP bivuga ko byabashije kubona kuri uyu wa kane.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye, yavuze ko itagira icyo itangaza kuri raporo itarashyirwa ahagaragara ngo inasesengurwe.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibi bitangazwa ngo ari amayeri yo kurangaza abantu ngo ntibite ku bibazo nyabyo

Iti "Kuba ikibazo cya FDLR ikorana bya hafi n’igisirikare cya RDC, kidafashwe mu buryo bukomeye kandi kigakemurwa, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ntushobora kugerwaho. Ibi kandi birimo kuba MONUSCO irebera, imaze muri RDC imyaka isaga 20 ariko nta gisubizo kiraboneka."

Itangazo rikomeza riti "U Rwanda rufite ububasha n’uburenganzira bwo kurinda ubutaka n’abaturage barwo, rudategereje ko ibibazo biza ngo bibagereho."

Iryo tangazo rivuga ko ukubaho kwa M23 n’inkomoko yabyo bizwi nk’ikibazo cy’imbere muri RDC, ariko ngo bashaka kubigira umutwaro w’ibindi bihugu.

Nyamara ngo u Rwanda rucumbikiye ibihumbi by’impunzi z’abanye-congo, zoihamaze imyaka irenga 25.

Ariko rikomeza rivuga ko “igihe cyose ikibazo cya FDLR, ikorana bya hafi n’igisirikare cya DR Congo, kidafashwe nk’igikomeye ngo gikemuke, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari utazagerwaho.”

Rivuga ko ahubwo, u Rwanda rukomeje guharanira amahoro rwo n’abaturanyi barwo barushaho kungukiramo.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

Muri iyo raporo yatangajwe na Reuters,havugwamo ko Ingabo z’u Rwanda zafatanyije na M23 mu gitero ku birindiro by’ingabo za Congo i Rumangabo, muri Gicurasi.

Iryo tsinda rya ONU rivuga ko “ryabonye ibimenyetso bikomeye by’ibitero bya gisirikare byakozwe n’abo muri RDF (Rwanda Defence Force) muri Teritwari ya Rutshuru hagati y’Ugushyingo (11) 2021 na Nyakanga (7) 2022”.

Izi mpuguke zivuga ko zanafashe amafoto y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu birindiro bya M23, imirongo y’abasirikare bagenda hafi y’umupaka w’u Rwanda, n’abarwanyi ba M23 bambaye impuzankano nshya isa n’iy’ingabo z’u Rwanda.

Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura ibice bimwe bya teritwari ya Rutshuru hamwe n’umujyi muto wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo.

Iyi raporo ivuga ko abasirikare ba RDF bagabye ibitero bari kumwe na M23 ku ngabo za DR Congo ziri kumwe n’imitwe yitwaje intwaro, kandi bahaye M23 intwaro, amasasu, n’impuzankano, nk’uko Reuters ibivuga.

Iyi raporo ivuga ko kandi zimwe mu ngabo za DR Congo zafashije kandi zikarwana ziri kumwe n’ihuriro ry’imitwe irimo uwa FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

AFP isubiramo ibiri muri iyi raporo ivuga ko tariki 25 Gicurasi (5) ikigo kinini cya gisirikare cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru cyarashweho n’imbunda nini n’intoya.

Ko iki cyari “igitero gifatanyijwe” na M23 n’ingabo z’u Rwanda, nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zigera ku 1,000 zambutse zikinjira muri DR Congo ku munsi wari wabanje.

Ku ruhande rwa Congo, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko bakiranye yombi ibyakozwe n’izo mpuguke.

Yanditse kuri Twitter ati "Ukuri iteka kuratsinda. Twizera ko imyanzuro izafatwa mu gihe cya vuba kugira ngo hahagarikwe ukwivanga k’u Rwanda, hakaboneka amahoro arambye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa