skol
fortebet

U Rwanda rwashyikirije u Burundi abagabo 2 bakekwaho kwiba bakaruhungiramo

Yanditswe: Friday 20, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwashyikirije u Burundi abagabo babiri b’abarundi bakekwaho icyaha cy’ubujura ari bo Gahimbare Jux na Rivugimana Gerard bafatiwe mu Bugarama mu minsi ishize.
Aba bagabo bafatanywe ibihumbi bisaga 4 by’ amadolari,Miliyoni zisaga 8 z’amafaranga y’amarundi, ibihumbi bisaga 200 by’amanyarda na 500 y’amanyekongo.
Aba bagabo babiri bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Igikorwa cyo gushyikiriza aba bagabo u Burundi cyabereye mu (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rwashyikirije u Burundi abagabo babiri b’abarundi bakekwaho icyaha cy’ubujura ari bo Gahimbare Jux na Rivugimana Gerard bafatiwe mu Bugarama mu minsi ishize.

Aba bagabo bafatanywe ibihumbi bisaga 4 by’ amadolari,Miliyoni zisaga 8 z’amafaranga y’amarundi, ibihumbi bisaga 200 by’amanyarda na 500 y’amanyekongo.

Aba bagabo babiri bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Igikorwa cyo gushyikiriza aba bagabo u Burundi cyabereye mu Karere ka Rusizi ku Mupaka wa Ruhwa uhuza ibihugu byombi.

Mu mpera z’ukwezi gushize,U Rwanda nanone rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 ba Red Tabara bafatiwe ku butaka bwarwo, tariki 29 Nzeri 2020 mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Aba barwanyi bafashwe ubwo bari bamaze kurenga umupaka banyuze mu ishyamba rya Nyungwe,bafatirwa mu murenge wa Ruheru Sector wa Nyaruguru.

Guhererekanya abanzi n’abanyabyaha n’ikimenyetso cy’ubufatanye mu gucungirana umutekano mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa