skol

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kugira polisi yizewe

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

World Economic Forum yashyize Polisi y’ u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku mwanya wa 13 ku rwego rw’isi mu kunoza akazi kayo no kugirirwa icyizere mu baturage.

Abaturarwanda bashima Polisi uburyo bafatanya mu gucunga umutekano
Urwo rutonde rwakozwe n’Ikigo cya World Economic Forum gisanzwe gisohora intonde zitandukanye zigaragaza uko ibihugu byitwara mu bice bitandukanye birimo iby’ubukungu, politiki n’imibereho myiza y’abaturage.

Kuri urwo rutonde rugizwe n’ibihugu 137, nta gihugu cyo muri Afurika kiri mu 10 bya mbere. Kuri uru rutonde kandi ibihugu biyobowe na Finland, muri Afurika u Rwanda ni rwo ruza ku mwanya wa hafi wa 13.

Igitangaje ni uko urwo rutonde rugaragaraho ibihugu bibiri bya Afurika gusa, ari byo u Rwanda na Misiri iri ku mwanya wa 50.

Polisi y’u Rwanda yashyize ingufu mu guhugura abakozi bayo ku bunyamwuga
Polisi y’u Rwanda izamutse ku buryo bwihuse kuri uru rutonde, ni na yo nto muri Afurika kuko imaze imyaka 18 gusa ishinzwe.

Polisi yahozeho mbere ya Jenoside yari Polisi ikorera ku rwego rwa komini gusa, yitwaga “Police Communale”. Mu 2000 ni bwo Leta y’Ubumwe yashyizeho Polisi y’Igihugu “Rwanda National Police.”

Ibitekerezo

  • Congregation RNP for good job, dukomeze ubudasa dufatanya nk’Abanyarwanda.

    Nibyo koko Police y’u Rwanda ikora neza.Irya Ruswa gakeya ugereranyije no mu bindi bihugu byo muli Afrika.Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Police n’Abasirikare bazabamo,kubera ko abantu bose bazaba bakundana kandi bumvira imana.Abantu babi bose imana izabarimbura ku munsi w’imperuka.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka iyo paradizo,niba dushaka ubuzima bw’iteka,aho kwibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa