U Rwanda rwavuze icyo ruri gukora kubera intambara irimbanyije muri RDC
Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukurikirana ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo hatagira ibirenga inkiko z’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na RBA,Bwana Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde ubusugire bw’igihugu cyane ko RDC ikomeje gukorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yagize ati "Haragaragara ubushake buke bwa leta ya Kongo bwo gutuma (…)
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukurikirana ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo hatagira ibirenga inkiko z’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na RBA,Bwana Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde ubusugire bw’igihugu cyane ko RDC ikomeje gukorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yagize ati "Haragaragara ubushake buke bwa leta ya Kongo bwo gutuma amasezerano y’amahoro aboneka.Hari amasezerano ya Luanda,mu minsi ishize abakuru b’ibihugu byombi bahuye na Perezida Macron I New York,aho ikintu cy’izingira kivugwa ari ukurwanya imitwe yose iri hariya.
Murabizi ko havugwa imitwe irenze 120 ariko hakumeza kuvugwa umutwe umwe gusa nyamara hari undi ingabo za RDC zikorana nawo u Rwanda ruhora ruvuga ngo "FDLR iteje ikibazo hariya hantu aho kugira ngo bawurwanye bagafatanya nawo mu bikorwa byabo bya gisirikare.
Yakomeje agira ati "Ibyo ngibyo ntabwo ari ibyo gukomeza kwihanganirwa ariko ni n’ibintu u Rwanda rugenzura kugira ngo hatagira ibirenga inkiko zarwo kugira ngo hatagira ibirenga inkiko zarwo bikaza mu Rwanda.Ibyo ngibyo ni inshingano z’u Rwanda kubikurikirana."
Intambara ikomeje gufata intera hagati ya M23 na FARDC aho uyu mutwe uvuga ko wafashe uduce twa Kalengera, Gako, Rubare, Rangira, Burayi, Rukoro, Matebe, na Kanombe duherereye ahitwa Gisigari mu bilometero bike hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangambo.
Urubuga l’Actualite.cd rwo ruvuga ko imirwano hagati ya FARDC na M23 iri kubera ahitwa Chumirwa, kuri Km 4 gusa ku muhanda mukuru, RN2, hafi y’agace ka Ntamugenga muri Teritwari ya Rutshuru.
Indi mirwano ikaba ibera mu misozi yegereye Kalengera, ku ruhande rwerekera ahitwa Kibunge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *