skol
fortebet

U Rwanda rwavuze ku birego bya RDC byo koherezayo ingabo zidasanzwe 500

Yanditswe: Thursday 09, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Repuburika ya demokarasi ya Kongo, zirarega u Rwanda kwohereza abasilikare badasanzwe 500 biyoberanyije, ku butaka bwa Kongo.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, ko ayo makuru ari amahimbano. Umuvugizi wa guverinema, yabwiye Reuters u Rwanda rutasubiza ku birego bidafite shingiro.
Mu itangazo, igisirikare cya Kongo cyavuze ko abasirikare 500 b’u Rwanda batojwe ku buryo budasanzwe, bambaye impuzankamo y’ibara riri hagati y’icyatsi (...)

Sponsored Ad

Ingabo za Repuburika ya demokarasi ya Kongo, zirarega u Rwanda kwohereza abasilikare badasanzwe 500 biyoberanyije, ku butaka bwa Kongo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, ko ayo makuru ari amahimbano. Umuvugizi wa guverinema, yabwiye Reuters u Rwanda rutasubiza ku birego bidafite shingiro.

Mu itangazo, igisirikare cya Kongo cyavuze ko abasirikare 500 b’u Rwanda batojwe ku buryo budasanzwe, bambaye impuzankamo y’ibara riri hagati y’icyatsi kibisi n’umukara, idasa n’izo basanzwe abanyarwanda bambara, boherejwe mu karere ka Tshanzu mu ntara ya Kivu ya ruguru, ihana imbibi n’u Rwanda.

Iri tangazo ryahamagariye abaturage bo mu karere, gushishoza kandi bagatanga amakuru ku muntu uwo uwo ari we wese, babona yambaye impuzankamo ifite ayo mabara.

Itangazo ry’ingabo za Kongo ryanavuze ko abarwanyi ba M23, bashyigikiwe n’u Rwanda, bagabye igitero ku ngabo z’amahoro za ONU mu karere ka Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi ko abasilikare b’amahoro ba Tanzaniya bakomeretse.

U Rwanda rwahakanye gushishyikira umutwe wa M23. Intumwa za ONU muri Congo, ntizahise zisubiza ubwo zari zisabwe na Reuters, kugira icyo zitangaza.

Imirwano iheruka kuba mu burasirazuba bwa Kongo yatumye abantu bsaga ibihumbi icumi bahunga ingo zabo mu karere kataruhutse kubamo intambara kuva u Rwanda na Uganda byakinjiramo muri1996,kiganjemo imitwe yitwara gisirikare.

Reuters

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa