skol

Uganda: Abagore bahagaritswe kwicarana imbere n’abashoferi b’amakamyo mu kugabanya impanuka

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 January 2022

Abacuruzi b’abagore muri Uganda ntibazongera kwemererwa kwicara hamwe n’abashoferi b’imodoka nini mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Abayobozi bavuze ko aba bagore bagize uruhare runini mu mpanuka zibera mu mujyi wa Lira.

Nk’uko ikinyamakuru The Monitor kibitangaza ngo iki cyemezo cyafashwe nyuma y’impanuka yo mu muhanda yahitanye abantu icyenda mu gace ka Lira ku ya 10 Mutarama.

The Monitor yagize ati: "Iyi mpanuka yabaye nyuma y’uko ikamyo ya Fuso itwara abacuruzi n’ibicuruzwa byabo yaguye mu gishanga cya Pii-awac, mu birometero birindwi uvuye mu burasirazuba bw’Umujyi wa Lira."

N’ubwo abapolisi bavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe no gutwara ibinyabiziga utitonze ndetse no gutwara ibintu birenze urugero, banashinja aba bacuruzi b’abagore.

Aba bagore barashinjwa kurangaza abashoferi b’amakamyo kuko bivugwa ko bambara amajipo magufi agaragaza imiterere yabo.

Abayobozi bavuze ko ari ibintu bisanzwe mu bagore bo mu karere, bituma bahungabanya umutekano wo mu muhanda.

Nyuma yo gutangaza aya mabwiriza, bamwe bagiye ku mbuga nkoranyambaga banenga iki cyemezo.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Edward Ssonko yavuze ko ibi ari urwitwazo ku bashoferi batwara amakamyo.

Ati“Ni impanuka zingahe zaguyemo abagore bari bicaye imbere kandi bambaye amajipo magufi? nakore iyo raporo umuntu wese wafashe iki cyemezo ".

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyagatare: Yafashwe yarahimbye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga...

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe...
21 May 2022 0

Umusirikare wafashwe asambanya umwana w’imyaka 15 yahawe igifungo...

Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Kigali, rwakatiye Umusirikare wo ku rwego...
20 May 2022 0

"Abana 13,646 basambanyijwe mu myaka 3 ishize"-RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuva mu mwaka wa 2019-2021,rwatangaj ko
19 May 2022 0

Nyanza: Umugabo yitemeye umwana n’umugore we abaziza imitungo

Umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho gutema...
17 May 2022 0

Gasabo: Inzego zishinzwe umutekano zarashe abacyekwaho ubujura bari bitwaje...

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zarashe abasore bakekwaho ubujura...
17 May 2022 1

Sergeant Robert uherutse gutoroka u Rwanda yafatiwe muri Uganda

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko uwahoze ari umusirikare w’u Rwanda...
16 May 2022 0