skol

Ukraine yakiriye inkunga nshya y’indege z’indwanyi y’ u Bufaransa n’u Buholandi

Yanditswe: Friday 07, Feb 2025

featured-image

Perezida Zelenskyy avuga ko itsinda rya mbere ry’indege z’intambara z’Abafaransa zo mu bwoko bwa Mirage ryageze muri Ukraine. Indege z’Abafaransa ngo zahinduwe kugira ngo zihuze n’imiterere y’intambara muri Ukraine no hejuru yayo.

Kuri uyu wa Kane, itariki 6 Gashyantare 2025, Perezida Volodymyr Zelenskyy yemeje ko ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zabonye indege za Mirage 2000-5 na F-16 zavuye mu Buholandi.

Ku mbuga nkoranyambaga Zelenskyy yanditse ati: “indege za Ukraine zikomeje kwiyongera.”

“Indege za Mirage 2000 za mbere zaturutse mu Bufaransa zahageze, ziyongera ku bushobozi bwacu bwo kwirinda mu kirere. Ndashimira [Perezida w’u Bufaransa] Emmanuel Macron ku buyobozi bwe n’inkunga ye. Perezida w’u Bufaransa akomeza ijambo rye, kandi turabishima. Iyi ni indi ntambwe yo gushimangira umutekano wa Ukraine.”

Minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, na we yemeje itangwa ry’indege z’indwanyi za Mirage, agira ati: “ziyobowe n’abapilote ba Ukraine bamaze amezi menshi bitoreza mu Bufaransa, ubu bazagira uruhare mu kurinda ikirere cya Ukraine.”

Perezida Macron yari yarasezeranije guha Ukraine indege za Mirage muri Kamena 2024, ariko yaba Zelenskyy cyangwa Lecornu ntabwo bagaragaje umubare w’indege Ukraine yakiriye.

Ariko, muri raporo y’ingengo y’imari y’abadepite y’u Bufaransa yashyizwe ahagaragara umwaka ushize, igisirikare cyo mu kirere cy’u Bufaransa cyateganyaga kohereza muri Ukraine indege esheshatu muri 26 za Mirage 2000-5, imibare ikaba itaremezwa cyangwa ngo ihakanwe na Minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa kubera impamvu z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa