skol
fortebet

Umubwiriza muri ADEPR yatawe muri yombi agiye gutorokera mu mahanga

Yanditswe: Tuesday 22, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hakizimana Etienne wamenyekanye nka Pasiteri Steven, yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa ku kibuga cy’Indege i Kanombe ubwo yageragezaga gutoroka. Akurikiranyweho icyaha cyo kubuza amahwemo uwo bashakanye hakoreshejwe mudasobwa.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha UKWEZI abitangaza,uyu mugabo wabaye umubwiriza mu Itorero rya ADEPR ubu akaba yabwirizaga ku mbuga nkoranyambaga, yafashwe nyuma yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ariko akanga kwitaba.

Uyu mugabo uherutse kugirana ikiganiro na YouTube Channel yitwa Isimbi, akayibwira agahinda afite ko kuba abagore ngo “bagiye kumusaza”, yafashwe ku wa 16 Kamena 2021 ubwo yari atorotse inzego z’ubutabera akaba yarafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yabonye ibyangombwa bya Green Card akerekezayo muri 2018 gusa akaba atarahabwa ubwenegihugu.

Uyu mugabo yavuzwe cyane mu makimbirane n’uwahoze ari umugore we baje gutandukana bombi bakaba bari abavugabutumwa.

Muri 2019 yashatse umugore wa kabiri ariko ahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za America aho asanzwe aba.

Muri biriya biganiro aherutse kugirana n’imirongo ya YouTube, yavuze ko urushako rumunaniye kuko ngo nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere ngo n’abandi bahuye nyuma bamujujubije.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko dosiye ye yamaze gukorwa ndetse ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa.

Pasiteri Hakizimana akurikiranywe ku cyaha bikekwa ko yakoreye umugore w’imyaka 27, bikaba byarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yagize ati “Ntibikwiye ko umuntu ukundana n’undi iyo bashwanye amukangisha kumusebya bishingiye ku biganiro n’amafoto by’urukundo bagiranye bakiri mu rukundo. Abanyarwanda bakwiye kumenya ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa