skol
fortebet

Umugi wa Kigali wibukije Uwihagarika n’unyura ahatemewe acibwa Amande

Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watangaje amande acibwa abantu bihagarika ahatarabugenewe ndetse n’abanyura mu nzira zitabugenewe mu busitani buri ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabigarutseho mu kiganiro ‘Zindukana’ cya Radiyo 10.

Yavuze ko uwihagarika ahatemewe azacibwa amande. Yagize ati: “Kwihagarika ahantu runaka hatemewe murabizi ko bihanishwa 10,000 Frw, gucira hasi bihanishwa 10,000 Frw.”

Emma Claudine avuga ko hari amande ajyanye n’isuku acibwa abangiza ubusitani kuko bahanishwa 30,000 Frw kuri buri metero kare imwe y’ubusitani wangije.

Ati: “Icyo gihe ni ukuvuga ngo uramutse uje ukarunda nk’ibintu mu busitani, ugasanga turahapimye dusanze ari nka metero kare 5 icyo gihe turapima ukishyura ayo mande angana na 150,000 Frw.

Gutambuka mu busitani bihanishwa 10,000 Frw, ni ukuvuga kugenda udakurikiza twa tuyira ukanyura aho wiboneye.”

Avuga ko abakora aya makosa bajya babahana mu gihe hakozwe umukwabo. Yongeraho ko intego atari uguhana.

Ati: “Icyo twifuza ni uko umuntu yumva ko niba ari ikintu waciribwa amafaranga bisobanuye ko ari ikintu utagakwiriye kuba ukora […] no guta agacupa hasi wagakwiriye kuba ucibwa 10,000 Frw, ibintu byose bijyanye n’isuku, ibihano ni 10,000 frw ariko icyo twifuza ni uko abantu bongera bakabyumva bakamenya ko ikigamijwe ntabwo ari ukujya guhana abantu ahubwo ikigamijwe nuko abantu badakora ibyo bintu kuko ibyo bintu ni ibintu bidakwiriye.”

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko buri gitondo iyo umaze gukuburwa usanga muri Kigali hasa neza ariko ngo iyo hashize amasaha 3 utangira guhura n’agacupa kamwe kamwe, ujya nka Nyabugogo kimwe no mu yandi makaritsiye ngo ugasanga twabaye twinshi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwifuza ko abantu babyibuka ntibajugunye agacupa ahantu babonye aho ari ho hose mu rwego rwo kurushaho gusigasira isuku y’Umujyi wa Kigali.

Intego y’Umujyi wa Kigali ni ukugira ‘Kigali icyeye kandi itekanye’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa