Umugore yasize umugabo we agiye ku muturanyi agarutse asanga amanitse
Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2024

Umugabo wo mu karere ka Nyanza yasanzwe amanitse mu nzu aho bikekwa ko yiyahuye.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Gitovu mu mudugudu wa Kayenzi.
Amakuru avuga ko uwitwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 52 wari ucumbitse kwa Dusenge Pascal bikekwa ko yiyahuye.
Umugore we yazindutse agiye kureba mugenzi we ngo bajyane gusenga, agarutse kwitegura asanga umugabo yakinze inzugi zose, umugore akomanze ngo amukingurire yumva ntiyitaba, ahamagara abaturanyi be baraza bica idirishya barebye mu nzu basanga amanitse mu mugozi bakeka ko yiyahuye.
Umugore wa nyakwigendera avuga ko nta kibazo bari bafitanye. Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Habineza Jean Baptiste yatangaje ko nyakwigendera yaje aturuka mu karere ka Huye we n’umugore we bakaba bari bacumbitse mu murenge ayoboye.
Ati “Umugore we yari yagiye kureba mugenzi we ngo bajye muri nibature, agarutse abona inzugi zose zikingize kuko babanaga mu nzu n’umugabo we bonyine, arebye mu nzu abona umugabo we amanitse.”
Nyakwigendera nta mwana yari afitanye n’uriya mugore babanaga batarasezeranye byemewe n’amategeko.
Gitifu Habineza asaba abaturage niba hari ufite ikibazo kwirinda kukihererana, ahubwo yakigeze ku buyobozi bukamufasha cyangwa akakibwira inshuti n’abaturanyi ariko atabyihereranye.
Ivomo: Umuseke
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *