skol
fortebet

Umuhungu wa Perezida Kagame ari mu Bofisiye barahirira kwinjira muri RDF

Yanditswe: Friday 04, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu basore n’inkumi barinjizwa mu ngabo z’u Rwanda nk’aba Ofisiye uyu munsi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ugushyingo 2022 nibwo nibwo aba Ofisiye bashya barahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) nyuma yo gusoza amasomo n’imyitozo bya gisirikare bari bamaze igihe bakorera mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera.
Nkuko amafoto yashyizwe hanze abigaragaza,Umuhungu wa Perezida Kagame Ian Kagame ari mu barahira uyu munsi.
Abasoje (...)

Abasoje amasomo biteganyijwe ko barahabwa ipeti rya Sous Lieutenant na Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Ian Kagame aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.

Ian ni umwana wa gatatu mu bana bane (abahungu batatu n’umukobwa umwe) ba Perezida Kagame, ni nawe wa mbere ugiye guhabwa ipeti rya gisirikare kumugaragaro.

Kugira ngo atangire gukorera igihugu muri RDF agomba kubanza kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Usibye amasomo ya gisirikare arangije, Ian Kagame afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Masters mu bukungu yakuye muri Williams College muri Amerika mu 2019.

AMAFOTO: IGIHE

Ibitekerezo

  • Turengere urwatubyaye ngabo nziza!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa