skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 75 muri Ruhango yishwe n’umukozi wo murugo

Yanditswe: Monday 08, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’ubugenzacyaha ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano, bari gushakisha umusore wiyitaga Dusabimana Emmanuel utagiraga ibimuranga wishe Umukecuru.

Sponsored Ad

Uyu ngo yari umukozi wo mu rugo rwa Mukarugomwa Josephine w’imyaka 75 (wishwe)y’amavuko na Nzabonimana Yohani w’imyaka 78.

Ibi byabereye mu murenge wa Kabagari, mu kagari ka Rwoga mu mudugudu wa Rusebeya ho mu karere ka Ruhango

Uyu mukozi wakoze amahano yakoraga akazi ko kuragira amatungo akagafatanya n’akandi kazi ko mu rugo ngo yari amaze ibyumweru 2 bamuzanye, akaba akomoka mu karere ka Karongi. Bivugwa kandi ko yavutse mu mwaka wa 2007.

Amakuru primo yamenye n’uko kuri iki cyumweru yavuye gusenga asiga uwo mukozi na nyirabuja mu rugo, agarutse nka saa sita afata ifunguro, ahita yigira mu gasantere kunywa agacupa. Kuri ako gasantere ngo yahahuriye na wa mukozi ari mu kabari ariko ntiyabyitaho. Yaje gutaha ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ari kumwe n’undi musaza mugenzi we ari nabwo yasanganiwe n’iyi nkuru mbi y’urupfu rw’umugore we.

Yagize ati “nageze ku marembo nsaga harakinze, ntegereza unkingurira ndaheba, mba ndimo kwiganirira na mugenzi wanjye. Nyuma gato binyanze mu nda ndahamagara ariko nabwo ntihagira unkingurira, mpita negera imbere gato nsanga ingufuri yo ku irembo irimo ibiti.”

Yongeyeho ko yahise ashaka inyundo akica iyo ngufuri, maze yagera mu nzu agasanga umukecuru agaramye afite ibisebe mu maso kandi bigaragara ko yariwe inzara, bagakeka ko yabanje kumuniga. Nzabonimana ngo yahise yitabaza abaturanyi batabaza inzego z’umutekano batangira gushakisha ukekwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa