skol
fortebet

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Yanditswe: Friday 12, May 2017

Sponsored Ad

Umwana w’ umukobwa witwa Bayavuge Jacqueline wigaga mu cyahoze ari KIE, ubu akaba ari Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’ uburezi bamusanze mu nzu yakodeshaga yapfuye yimanitse mu mugozi birakekwa ko yihahuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kimironko Karamuzi Godfrey yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017 aribwo bamenye ko uyu mukobwa wari ufite imyaka 21 y’ amavuko yiyahuye.
Yagize ati “Ejo saa sita nibwo umuyobozi w’ umudugudu yabwiye ko uwo (...)

Sponsored Ad

Umwana w’ umukobwa witwa Bayavuge Jacqueline wigaga mu cyahoze ari KIE, ubu akaba ari Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’ uburezi bamusanze mu nzu yakodeshaga yapfuye yimanitse mu mugozi birakekwa ko yihahuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kimironko Karamuzi Godfrey yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017 aribwo bamenye ko uyu mukobwa wari ufite imyaka 21 y’ amavuko yiyahuye.

Yagize ati “Ejo saa sita nibwo umuyobozi w’ umudugudu yabwiye ko uwo munyeshuri yiyahuye, twarahageze tubimenyesha polisi, uwo munyeshuri twasanze yimanitse mu mugozi, tubaza ubuyobozi bwa KIE tugira ngo tumenye neza niba ariho yigaga batubwira ko yigaga mu mwaka wa 2”

Amakuru Ikinyamakuru Umuryango twamenye ni uko uyu mukobwa yari atwite bikaba bishobora kuba aribyo byabaye itandaro yo kwiyambura ubuzima.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyatewe urupfu rwe.

Bayavuge yakodeshaga mu mudugudu w’ Urugwiro akagari ka Nyagatovu Umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo. Mu rugo yakodeshagamo nta wundi munyeshuri babanaga.

Ibitekerezo

  • Mbega inkuru ibabaje! Mu gukomeza gushyira ingufu mu kwigisha abari bacu kwirinda inda zitateguwe hakenewe no kubafasha guhindura iyi myumvire ya kera ko utwaye inda ijuru riba rimuguyeho. Aho kwambura ubuzima abantu babiri akumva ko byabaye, akabyakira, agapanga ingamba z’ubuzima bushya yishoyemo. Kandi n’ubufasha bunyuranye buraboneka, nta mpamvu yo kwiyica rwose.

    IYO WEMERA GUSAMBANA UGOMBA NO KWEMERA KUBYARA,AHO KWIYAHURA.

    Ndumva uyu mwari yakoze ibintu bitari byiza .Ni nkaho atazi Imana.Ubundi gutwara inda itateganijwe bibaho ariko akagerageza kubyihanganira.Yari kwihangana akazamubyara akitonda akarera nyuma ntiyazabura umugabo umwizihiye.

    umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka rero umanika nakaguru wihishe wajya kukamanura ukakamanurira imbere ya rubanda

    ndumva we kwiyahura ari icyemezo cye , ariko se nkuwo Muziranenge abujije kwiberaho we amujije icyi !!!!!!!!!!Gusa ababyeyi be bihangane ntakundi .

    Nubwo yigaga yari ninjiji gutwita se bivuze ko umuntu agomba guta ibyiringiro ahubwo yakagombye gukuramo isomo ryo kutazongera gukora ibyaha kandi ubu ntiyabonye numwanya wo gusaba imana imbabazi disi ???

    Ubu se azi ko aho yiyohereje asangayo amahoro aruta ayo yari afite ??? yakoze ibyaha bitatu kandi bikomeye:
    1. Gusambana (aho ndizera ko nta wamutera ibuye nange nuko)
    2.Ubwicanyi (Yiyishe)
    3.Ubuhotozi (Yahotoye umuziranenge utaragera no ku isi)

    Kubera ibyo rero aragera iyo yihutiye kujya ahatwe ibiboko mpaka. Gusa musabiye imbabazi ashobora kuba yari afite ikintu cyamushegeshe akananirwa kubyihanganira

    ahubwo afite ibibazo imana bari bukiranuke? ntawe uhungira imbeho mukigunda

    UWO MUKOBWA YAKOSHEJE KWIYAKIRA BYAMUNANIYE.GUSA AGIRIRUHUKO RIDASHIRA,

    yooooo twihanganishije imiryangoye kuko we ntirarazi ibyo akoraa iyo amenyako atawe wa mbere ntiyagakoze biriyaaa

    Ibyo uwo mwari yakoze sibyiza.Bakobwa bashiki bacu iryo nisomo mukwiye gukuramo inyigisho.Ark reka tugaruke kubasore batera abakobwa inda mwihangane mujye mubitaho mubabe hafi kuko birababaje kumva ngo umukobwa mwaryamanye yapfuye yiyahuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa