skol
fortebet

Umunyamakuru Ntwali John Williams yahitanwe n’impanuka

Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Ntwali John Williams wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, umuryango we wamenyeshejwe ko yapfuye azize impanuka.
Iriba News ryatangazaga kuri Twitter inkuru y’urupfu rwa Ntwali John Williams.
Umwe mu bo mu muryango we yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko urupfu rwe barumenyeshejwe na Polisi.
Ati “Nahamagawe na Polisi uyu munsi hafi mu masaha ya saa saba, bambwira ko hari umuntu babonye muri morgue (uburuhukiro), ngo nze ndebe ko ari uwacu kuko nimero yange bayibonye muri (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru Ntwali John Williams wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, umuryango we wamenyeshejwe ko yapfuye azize impanuka.

Iriba News ryatangazaga kuri Twitter inkuru y’urupfu rwa Ntwali John Williams.

Umwe mu bo mu muryango we yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko urupfu rwe barumenyeshejwe na Polisi.

Ati “Nahamagawe na Polisi uyu munsi hafi mu masaha ya saa saba, bambwira ko hari umuntu babonye muri morgue (uburuhukiro), ngo nze ndebe ko ari uwacu kuko nimero yange bayibonye muri telefoni ye.”

Ntwali wari ufite imyaka 43,ngo aheruka kuboneka yagiye gukora inkuru ku rubanza rw’umwalimu n’umushoramari mu itangazamakuru ufunze, Christopher Kayumba, kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Umuvandimwe we Mugabo yabwiye BBC ko polisi yamubwiye ko kuwa kabiri Ntwali yari kuri moto ikagongwa n’imodoka maze agapfa.

Ati: “Nta yandi makuru arambuye bampaye […] wenda bazayaduha ariko nta n’imbaraga zo kuyabaza nari mfite [ako kanya].”

Mugabo avuga ko Ntwali kuwa kabiri hari abantu yari yasuye kugeza nimugoroba, bityo ko “bishoboka ko ibyo byabaye nijoro”.

Yavuze ko bamubwiye ko iyo mpanuka “yabaye ku wa Kabiri, moto bariho igongwa n’imodoka, Ntwali arapfa, umumotari arakomereka.”

Ntwali Williams yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Flash, City Radio (Igitaramo Umuco Utari Ico), yabaye Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru cyo kuri Internet IGIHE, yashinze ikinyamakuru Ireme News.net, ubu yari afite YouTube channel yitwa Pax TV Ireme News.

Yakunze kwibasirwa cyane kuri Twitter n’abamushinja kuvuga kenshi ibitagenda mu gihugu.

Ibitekerezo

  • Aruhukire mumahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa