skol
fortebet

Umupolisi wagaragaye ahondagura umuturage Downtown yatawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 30, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwatangaje ko bwataye muri yombi umupolisi wagaragaye akubitira umuturage mu nyubako y’ahazwi nka Downtown mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’umupolisi akubitisha umugabo indembo, ashagawe n’abaturage benshi.

Umwe mu bahageze biba wavuganye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yagize ati “Uriya mugabo yashaka kwiyahura asimbutse mu igorofa rya kabiri. Abantu bamufataga bamubuza, kuko n’abapolisi bari hafi bahise baza uriya aramukubita.”

Uwatanze amakuru ntiyasobanuye neza igihe uwo mupolisi yamaze akubita uwo mugabo cyangwa niba hari izindi mpamvu zirenze kuba yashakaga kwiyahura.

Mu butumwa Polisi y’igihugu yashyize kuri Twitter, yatangaje ko umupolisi wagaragaye muri ayo mashusho yatawe muri yombi kuko yagaragaje imyitwarire inyuranyije n’igenga akazi akora.

Ntabwo Polisi yatangaje niba abari kumwe n’umupolisi wakubise umuturage hari ibihano bahawe.

Buragira buti “Uyu mupolisi wagaragaye akubita umuturage mu nyubako ya Downtown, binyuranyije n’imyitwarire ya Polisi y’u Rwanda. Yafashwe kugira ngo akurikiranweho iyi myitwarire mibi.”

Iyi myitwarire yamaganywe n’abantu benshi, bavuga ko ‘Polisi ikwiye kurinda abaturage aho kubahohotera.’

Ikindi cyagarutsweho ni imyitozo ihabwa abapolisi mu bijyanye no guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, kuko niba koko uwakubiswe yari agiye kwiyahura, birashoboka ko yari afite ibibazo byo mu mutwe, kandi ibyo bikaba bikunze gukemurwa n’ibiganiro aho kuba guhatwa inkoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa