skol
fortebet

Umushoferi yafashwe atwaye abagenzi 5 abavanye I Kigali abajyanye I Musanze

Yanditswe: Sunday 04, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yo mu bwoko bwa Coaster yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kanyinya ahetse abagenzi batanu ibakuye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ibajyanye mu Karere ka Musanze.

Sponsored Ad

Yari ibatwaye mu buryo bunyuranije n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, buri mugenzi shoferi yari yamuciye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi kugira ngo amugeze mu Karere ka Musanze.

Niyikiza Isaac umwe muri aba bagenzi wari uri kumwe n’umugore we, yavuze ko baje ku itariki ya 21 Kamena baje gucuruza imbabura zikorwa mu mabuye nk’uko bisanzwe mu Mujyi wa Kigali, nyuma ngo bumva itangazo ko nta muntu wemerewe kurenga Akarere ajya mu kandi babura uko basubirayo niko kuguma muri Kigali.

Yagize ati “Twaje kumva amakuru ko hari imodoka zirimo gutwara abanyeshuri zibakura ku bigo bigaho iziza i Kigali zibageza kuri Stade ya Nyamirambo niko kujyayo ngo turebe ko twabona ubufasha bwo kugera iwacu. Ubwo nibwo twahageze shoferi w’iriya modoka adusanga aho twari duhagaze atubaza abantu bashaka kujya i Musanze tumubwira ko tujyayo aduca ibihumbi 10 tumubwira ko ntayo dufite nyuma twumvikana ko buri umwe amwishyura ibihumbi 7.”

Manikuza Goderiva nawe yavuze ko shoferi ariwe wagendaga ahamagara abakiriya bajya i Musanze niko guhita binjira mu modoka. Yasabye imbabazi avuga ko barenze ku mabwiriza bayazi yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Ati “Ndagira inama abandi ko bajya bumva inama n’amabwiriza bahabwa n’abayobozi bacu kuko iki cyorezo kimeze nabi nta munsi w’ubusa gisiba guhitana abantu. Abantu rero birindi batazagwa mu makosa nk’aya twakoze hato batazaba ba nyirabayazana mu kwandura Covid-19 cyangwa bakanduza imiryango yabo.”

Umushoferi wari utwaye abo bagenzi, Ndayisaba Daniel yavuze ko asanzwe akorera mu Mujyi wa Musanze yageze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo azanye abanyeshuri bo mu ishuri rya IPRC Nyakinama agahita yigira inama yo gushaka abagenzi asubiranayo.

Yagize ati “Naturutse i Musanze ngeze kuri Stade nzanye abo banyeshuri bamaze kuvamo nashyizemo Nizeyimana Theodore kuko we dusanzwe tuziranye twari twanavuganye ko ndibuhamusange nkamugeza i Musanze. Nyuma nibwo naje kubona n’abo bandi bajyayo nabo ndabatwara. Muby’ukuri narenze ku mabwiriza nyazi cyane ko niyumvishaga ko nta kibazo ndibuhure nacyo mu nzira kuko nabonaga ari bake.”

Ndayisaba Daniel yagiriye inama abashoferi bakora cyangwa batekereza gukora nk’ibyo yakoze ko babyirinda kuko bazafatwa bakabihanirwa ahubwo ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iyo modoka yafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo yari igeze aho Akarere ka Nyarugenge gahanira imbibe n’Akarere ka Rulindo.

Yagize ati “Kuva amabwiriza yasohoka avuga ko ingendo zitemewe hagati y’Uturere twagiye tubona amakuru y’abantu barenga kuri ayo mabwiriza bagatwara abantu mu tundi turere ariko kubera imikoranire myiza dufitanye n’abaturage bakaduha amakuru bamwe tukabafata. Uyu mushoferi nawe yazanye abanyeshuri mu gusubihrayo atwara abantu bitemewe arenga ku mabwiriza nkana.”

CP Kabera yavuze ko mbere y’uko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa hatanzwe umunsi umwe ngo abantu bisuganye bagere aho bakagombye kuba bari ariko harimo abatarabyubahirije.

Ati “Tumaze kubona ko hari abaturage bubahiriza amabwiriza bakirinda iki cyorezo hakaba n’abandi bakorera ku jisho rya Polisi, icyiciro cya gatatu kikabamo abandi bicara bagahimba amayeri bashaka kungukira mu bandi. Reba nk’ubu aba baturage bari bagiye kwishyura itike y’ibihumbi birindwi kandi ubusanzwe siyo igenderwaho kugera i Musanze, ugasanga rero hari abashaka kungukira muri ibi bibazo turimo nyamara bakirengagiza ko izo nyungu zigira ingaruka z’ako kanya. Urugero iyi modoka irafungwa nawe akurikiranwe ahanwe bityo ibyo yari yizeye nk’inyungu bimubere igihombo gusa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abaturarwanda muri rusange ko umuntu wese uzakomeza kurenga kuri aya mabwiriza akeka ko Polisi idahari, amenye ko abaturage bahari kandi ko azafatwa agahanwa icyaba cyiza ari uko buri wese yakurikiza amabwiriza yose uko yakabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa