skol
fortebet

Umusirikare umwe w’u Rwanda niwe wakomerekeye mu mirwano yo muri Mozambike

Yanditswe: Thursday 29, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincent yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubutwererane bw’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere, muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Sponsored Ad

Muri iki kiganiro, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col. Rwivanga,yabashije kugaragaza ishusho y’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambique.

Col Rwivanga yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ubu zibarizwa mu duce two mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba nka Palma, Afungi, Mueda na Awasse.

Col Rwivanga yatangaje ko tariki ya 24 Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero kuri uyu mutwe, hicwa abarwanyi bane mu gace ka Ewasse, hafatwa n’imbunda abo barwanyi bari bafite.

Kuri uwo munsi, hishwe abandi barwanyi babiri bari kuri moto ifite pulake yo muri Tanzania. Abo barwanyi basanganywe imbunda, mudasobwa ndetse n’inyandiko zari mu giswahili.

Col Rwivanga yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zimaze gukora operasiyo nyinshi muri Mozambique.

Ati “Itariki 24 twishe bane ahitwa Ewasse, nanone dufata imbunda za SMG, pistols, magazines na computer laptops.

"Ku tariki 26 na none twica inyeshyamba eshanu, itariki 28 hari ejo na none bagabye ibitero mu birindiro byacu ahitwa Ewasse.

"Ariko twabashubijeyo rwose, twarabarashe twicamwo umwe. Ibyo bice byose navuze ubu biri mu maboko yacu.

Aho twagiye duhura n’umwanzi twaramuneshaga, tukamwirukankana tukamwica. Umusirikare umwe niwe wakomeretse ariko nawe ari kwitabwaho.”

Yakomeje agira ati "Hagati y’itariki 24 Nyakanga na 28 Nyakanga, twakoze operasiyo nyinshi ahantu hitwa Ewasse na Macimboa n’ahitwa Mueda na Ewasse. Ni hagati muri Cabo Delgado aho ingabo zacu ziri. Ku itariki 24 [Nyakanga] twishe bane ahitwa Ewasse, dufata RPG, SMG, Machine Gun n’imiti. Turongera kuri uwo munsi twica babiri tubateze igico.”

Yavuze ko iyo Operasiyo idashingiye ku gihe runaka izamara, kuko bizaterwa n’igihe ikibazo kizakemukira.

Ati “misiyo nituyigeraho ubwo igihe cyo gutaha kizaba kigeze.”

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko mu gutabara ku ikubitiro, u Rwanda rwakoze ibisabwa byose, yaba ikiguzi n’ibindi ariko rutegereje ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibindi bihugu by’inshuti byagira icyo bibikoraho cyo kimwe na Mozambique nk’igihugu cyatabawe.

Ati “Turakorana na Mozambique kugira ngo ibe yagira uruhare ibigiramo nk’igihugu cyatabawe.”

Ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo muri Mozambique, ibihugu bimwe byo muri SADC birimo Afurika y’Epfo byamaganye icyo gikorwa, bivugwa ko zoherejweyo bitagishijwe inama.

Dr Biruta we yavuze ko ibihugu byose birebwa byamenyeshejwe. Ati “ Ni byo hari ibyavuzwe ariko ntabwo twabyitirira ibihugu. Twavuga ko hari abantu bagize icyo babivugaho bavuga ngo ntitubyumva, ntabwo mwaduteguje [...] kohereza ingabo byashingiye ku masezerano dusanzwe dufitanye na kiriya gihugu.”

Biruta yavuze ko ubwo icyo gikorwa cyo kohereza ingabo cyabaga, habayeho kugisha inama ibihugu bya SADC, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu bifite icyo bikora muri Mozambique nk’u Bufaransa, Portugal, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu.

Yagize ati: "Twagishije inama tunabibwira ibihugu bitandukanye bigize uriya murango wa SADEC, n’ibindi bihugu byinshi birimo Ubufaransa, birimo Portugal, birimo Leta Zunze Umwe za Amerika, bose twarababwiye.

"Ntabwo ari ibintu byaje gusa kutya mw’ijoro ngo mugitondo abantu bagende. Hanyuma n’igihe icyemezo cyafashwe abo bose twarababwiye.

"Naho ubundi ntabwo ari za guverinoma cyangwa se ibihugi byavuze ko bitunguwe na kiriya cyemezo, ni abantu ku giti cyabo ..."


Minisitiri Biruta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa