skol
fortebet

Umusirikare wa Kongo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

Yanditswe: Friday 17, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri iki gitondo cyo kuwa 5, ahagana saa 9h30,Umusirikare w’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yinjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka muto [ petite barrière] arasa birangira arashwe n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda.
Amakuru atangazwa n’abari I Rubavu babonye ibi biba,bavuga ko uyu musirikare yinjiye ku mupaka w’u Rwanda arasa abapolisi b’u Rwanda birangira akomerekeje umwe hanyuma nabo mu kwitabara bahita bamurasa arapfa.
Uyu musirikare wa Kongo ngo yarashe amasasu (...)

Sponsored Ad

Muri iki gitondo cyo kuwa 5, ahagana saa 9h30,Umusirikare w’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yinjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka muto [ petite barrière] arasa birangira arashwe n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda.

Amakuru atangazwa n’abari I Rubavu babonye ibi biba,bavuga ko uyu musirikare yinjiye ku mupaka w’u Rwanda arasa abapolisi b’u Rwanda birangira akomerekeje umwe hanyuma nabo mu kwitabara bahita bamurasa arapfa.

Uyu musirikare wa Kongo ngo yarashe amasasu menshi yinjira,abapolisi b’u Rwanda baramwihisha uretse umwe yakomerekeje hanyuma umwe aramurasa isasu riramufata ariko akomeza kurasa nibwo undi mupolisi w’u Rwanda yamurashe mu mutwe ahita apfa nkuko amakuru abitangaza.

Nta munyarwanda n’umwe wasize ubuzima mu masasu uyu musirikare wa Kongo yarashe gusa hari amakuru avuga ko ko hari abandi bantu yarashe bakomeretse cyane ndetse ko bahise bajyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo bitabweho.

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda n’igihugu cya RDC kirushinja gufasha abarwanyi ba M23 gusa u Rwanda rurabihakana rukavuga ko icyo rushaka ari amahoro.

Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 15 Kamena 2022, ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego bya DR Congo by‘uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wafashe umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda.

Abategetsi b’u Rwanda ntacyo baravuga kuri ibi byanzuwe n’iyi nama, gusa bagiye bahakana gufasha umutwe wa M23.

Ibitekerezo

  • MWIHUTIRE GUKOSORA....irikare w’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi y’u Rwanda yinjiye mu Rwanda

    Arikose abanyamakuru mwandika, iyomumaze kwandika ntimucishamo amaso ngomurebe? ngo " umusirikare wa repuburika iharanira demokarasi y’urwanda" ubu ubawanditse ukabaza kurebaneza ibyowanditse mbere yokubitangaza?

    Repuburika iharanira democarasi y’u Rwanda?ibaho Ra!

    Ese abanyamakuru mushyura amakuru hanze mutabanje ngo musubire mubyu mwanditse ngo mukosore imyandikire?

    Ngo umusirikare wa repubulika iharanira demokarasi y’urwanda?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa