skol

Umusore yagiye kwigurisha ku muhanda kubera ubukene bukabije arimo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 October 2021

Muri leta ya Kano yo muri Nigeria umusore yagiye ku muhanda afite icyapa kivuga ko yishyize ku isoko ashaka umugura kubera ikibazo cy’ubukene afite.

Aliyu Na Idris, ufite imyaka 26, ukomoka muri leta ya Kaduna, yagiye mu mihanda ya Kano afashe icyapa kivuga ko "agurishwa." "

Ku cyapa cye hari handitseho ngo: "Uyu mugabo agurishwa $ 48,640".

Aliyu Na Idris mu kiganiro na Daily Trust yatangaje ko yahisemo kujya kwigurisha kubera ibibazo by’amafaranga kandi amaze iminsi itanu mu muhanda ashaka umuguzi.

Ati: "Nubwo abantu benshi bampaye ibiciro bitandukanye, narabyanze kuko amafaranga ari make kuruta ayo nifuza".

Uyu musore w’umudozi yatangaje ko ubucuruzi bwe bwahagaze kubera ikibazo cy’amafaranga, bityo yahisemo kujya kugurisha mu rwego rwo kubyutsa umutwe.

Avuga ku byo azakoresha amafaranga aramutse abonye umuguzi, yagize ati: “Nzaha ababyeyi banjye amadolari 24.320, amadolari 12.000 y’imisoro ya leta naguzwemo naho 4.860 nyishyure umuntu wamfashije kwamamaza. Hanyuma asigaye azabikwa n’umuntu wanguze kugira ngo amafashe kubaho mu buzima bwa buri munsi. "

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kicukiro: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica umugore we bapfa...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Kanyamibare...
7 December 2021 0

Polisi yafashe abagabo babiri bakurikiranweho gutanga ruswa no kugurisha...

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021, Polisi y’u Rwanda yataye...
6 December 2021 0

Nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera gushyirwa ku byapa biri munsi ya...

Polisi y’u Rwanda yavuze ko nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera...
3 December 2021 0

Rubavu: Batangiye guterwa n’abajura kubera umuriro umaze amezi 3...

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba bahangayikishijwe...
2 December 2021 0

Ngororero:Yafashwe amaze guca insinga z’amashanyarazi agiye kuzigurisha

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30...
2 December 2021 0

Nyagatare: Inkuba yakubise inka 12 n’intama 2 z’umuturage birapfa

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 30 Ugushyingo 2021,mu masaha ya mbere ya saa...
30 November 2021 0