skol
fortebet

"Umutekano w’u Rwanda urarinzwe"-Minisitiri w’Umutekano Gasana I Rubavu

Yanditswe: Thursday 16, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda,Gasana Alfred,yatangaje ko umutekano w’u Rwanda urinzwe nyuma y’imyigaragambyo ikozwe n’Abakongomani ku mupaka urutandukanya na RDC.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru mu karere ka Rubavu,Minisitiri Gasana Alfred yavuze ko umutekano w’u Rwanda urinzwe ndetse abanyarwanda bakwiriye kwima amatwi abari hanze y’u Rwanda.
inisitiri w’Umutekano Gasana Alfred yasabye Abanyarwanda kandi kwima amatwi abashaka gushora u Rwanda mu bibazo byabo no kudakora nk’uko bakora.
Yagize (...)

Yagize ati "Umutekano w’u Rwanda, umeze neza, urarinzwe.Ibyo umuntu yanabyizeza Abanyarwanda ko bikomereza gahunda zabo z’iterambere birumvikana bagashyiraho ingamba kugira ngo umutekano wabo ukomeze ubungabungwe.

Abashaka kuwuhungabanya ngira ngo n’ubwo butumwa barabuzi ntabwo babibasha.Abaturuka hanze y’igihugu bari mu bikorwa by’ubushotoranyi.Bari mu bikorwa byo gukurira u Rwanda mu bikorwa byabo.Icyo dutoza Abanyarwanda n’ukubima amatwi,n’ukudakora nkabo."

Minisitiri w’Umutekano na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, basabye abatuye Akarere ka Rubavu gushyira umutima ku bikorwa bibateza imbere birinda ibibarangaza.

Ibi babitangaje ubwo bari bifatanyije na bo mu gikorwa cy’isaha y’isuku hasukurwa umusozi wa Rubavu.

Ibi bibaye nyuma y’aho Kuri uyu wa Gatatu i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.

Leta y’u Rwanda ihakana ko idatera inkunga umutwe wa M23 ndetse inasaba abanyarwanda kudakora nk’abakongomana ngo bigaragambye ndetse banasahure kuko bo babikoreye Abanyarwanda bacururiza iwabo ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa