skol
fortebet

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire yafunzwe

Yanditswe: Saturday 26, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) Nshimyumuremyi Félix yafunzwe we n’undi witwa Mugisha Alexis Emile bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.
Nshimyumuremyi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority mu Ukuboza 2020.Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (@RIB_Rw) ruvuga ko rwamufunze kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 25 Gashyantare 2022, rumukurikiranyeho kwaka ruswa abashoramari kugira ngo abahe serivisi bemerewe n’amategeko.
Uyu muyobozi akurikiranwe hamwe na Mugisha Emile (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) Nshimyumuremyi Félix yafunzwe we n’undi witwa Mugisha Alexis Emile bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Nshimyumuremyi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority mu Ukuboza 2020.Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (@RIB_Rw) ruvuga ko rwamufunze kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 25 Gashyantare 2022, rumukurikiranyeho kwaka ruswa abashoramari kugira ngo abahe serivisi bemerewe n’amategeko.

Uyu muyobozi akurikiranwe hamwe na Mugisha Emile Alexis, aho bafashwe bazira kwakira ruswa 15,000$ mu bihumbi 200$ bari batse umushoramari angana na 3% ya Miliyari 8 Frw bari basabye.

Uko ari babiri bakurikiranywe bafunzwe. Umwe ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura undi ari ku ya Kicukiro.

Ifungwa ryabo rije rikurikira iry’abandi bayobozi batatu bafatanywe ruswa mu gihe kigera ku byumweru bitatu gusa, barimo Karake Afrique ukora mu Rukiko rw’Ikirenga; Nsengimana Silas uyobora Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho na Turikumwenimana Applollinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubavu.

Nshimiyimana watawe muri yombi yemejwe nk’Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority ku wa 23 Ukuboza 2020 mu gihe Inama y’Abaminisitiri yari yamuhaye uwo mwanya ku wa 15 Ukuboza 2020. Yatangiye imirimo ye ku wa 29 Ukuboza 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa